Jose Mourinho yatangaje amagambo yakuye umutima abakunzi ba Manchester United
Yanditswe: Wednesday 25, Jul 2018
Umutoza w’ikipe ya Manchester United Jose Mourinho yatangaje amagambo yakuye umutima abakunzi ba Manchester United ubwo yavugaga ko nta bakinnyi bo gukoresha mu mwaka w’imikino utaha afite ndetse akeneye ko ubuyobozi bwe bumugurira amazina akomeye yo kumufasha guhangamura Manchester City akegukana Premier League.
Uyu mutoza uzwiho gukunda abakinnyi bahenze,yabwiye abanyamakuru bamusanze mu mwiherero arimo muri USA ko nta bakinnyi bo gukoresha afite ndetse nta cyizere cyo gutwara igikombe mu mwaka utaha yaha abafana.
Mourinho yanenze ubushobozi bw’ikipe afite
Yagize ati “Nkeneye abandi bakinnyi babiri.Ntabwo mfite abakinnyi bahagije bazaba bari mu ikipe yo ku wa 09 Kanama ubwo isoko rizaba rifunzwe,ntabwo nishimiye kuba mfite abakinnyi bakeya.Nishimiye uko gahunda y’imikino iteguye ariko nta bakinnyi bo gukoresha mfite.Iyo urebye abakinnyi Chelsea na Liverpool ndetse na Arsenal bazanye urabona ko twe bitandukanye cyane.”
Mourinho yatangaje ibi yibutsa abayobozi be barimo Ed Woodward ushinzwe umutungo wa Manchester United utari gushyira imbaraga mu kumugurira abakinnyi dore ko yazanye 3 gusa barimo Fred, Diogo Dalot n’umunyezamu Lee Grant.
Manchester United ikeneye myugariro mushya ugomba kuva hagati ya Harry Maguire, Toby Alderweireld na Leonardo Bonucci
Mourinho yatangaje amagambo adaha abakunzi ba Manchester United icyizere cyo kwegukana igikombe cyane ko yemeje ko nta bakinnyi bahagije afite.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *