Jose Mourinho yavuze abakinnyi be babiri yari yiteze ko bari buhushe penaliti ku mukino wa Derby County
Yanditswe: Wednesday 26, Sep 2018
Umutoza wa Manchester United,Jose Mourinho yatangarije abanyamakuru ko ubwo Manchester United na Derby County barenzaga penaliti 5 bateraga yari azi neza ko Eric Bailly na Phil Jones bari buzihushe birangira ariko bigenze kuko uyu myugariro Jones ariwe wayirase.
Mourinho yabwiye abanyamakuru ko mu bakinnyi bose ba Manchester United, ba myugariro be 2 Phil Jones na Eric Bailly aribo batazi gutera penaliti ndetse yari abizi neza ko bazirata mu mukino baraye basezerewemo na Derby County kuri penaliti 8-7.
Yagize ati “Twagombaga kuba twatsinze umukino mu gice cya mbere.Penaliti buri wese yayihusha gusa ubwo twageraga kuri penaliti ya 6 n’iya 7 nari mbizi neza ko turahura n’ibibazo kuri Phil Jones na Eric Bailly.
Manchester United yasezerewe nyuma y’aho myugariro Phil Jones yahushaga penaliti ya 8,yakuwemo n’umunyezamu wa Derby County arayifata arayikomeza.
Jose Mourinho ari mu mazi abira kuko yatsinzwe na Frank Lampard umaze amezi 3 atangiye akazi ko gutoza ndetse niwe wamuzamuye ubwo yari umukinnyi.
Mourinho yavuze ko Jones na Bailly yari abizi ko bahusha penaliti
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *