skol

Jose Mourinho yavuze ikintu gikomeye cyatumye Gareth Bale yongera kugaruka mu bihe byiza

Yanditswe: Tuesday 09, Mar 2021

Umutoza wa Tottenham,Jose Mourinho,yatangaje ko kizigenza batiye mu ikipe ya Real Madrid yagarutse mu bihe byiza kubera ko yakize ibibazo byo mu mutwe yari yaratewe no kwimwa umwanya na Zinedine Zidane.

Uyu munya Wales wari umaze igihe atukwa na benshi kubera umusaruro we muke kandi ahembwa akayabo,yagarutse mu bihe byiza aho mu mikino 3 aheruka gukina yatsinze ibitego 4 ndetse akaba ari korohereza Tottenham kubona ibitego.

Umutoza we Jose Mourinho yavuze ko uyu mukinnyi yamaze gukuraho imbogamizi y’ikibazo cyo mu mutwe yari yaragize bityo agiye kurushaho kuryana muri iyi minsi.

Mu mikino 6 aheruka gukina,yatsinze ibitego 6 ndetse anatanga imipira 6 yavuyemo ibitego tutibagiwe ko ari no mu bakinnyi bari kurema uburyo bubyara ibitego bwinshi muri iki gihe.

Mourinho yavuze ko uyu mukinnyi yagize ibibazo byo mu mutwe kubera kubura umwanya wo gukina muri Real Madrid,imvune za hato na hato ariko ngo ubu iki kibazo cyamaze gukemuka ubu ahagaze neza.

Mourinho yagize ati “Ntabwo ari uko twamushyize ku gitutu cyangwa ikindi.Twaramufashije.Nabonaga inkovu z’ibibazo byo mu mutwe kuri we.Iyo umaze imyaka myinshi uvunika,ntabwo ikibazo cyonyine aba ari imitsi yangirika gusa ahubwo no mu mutwe biba uko,bikagutera ubwoba no kudahozaho.

Hari igihe kigera ugakora neza ndetse n’abantu bari iruhande rwawe bakagufasha uko bishoboka.Icyo gihe ibibazo byo mu mutwe wari ufite bivaho.Yarabikoze kandi si ku bwacu ahubwo niwe.”

Imyitwarire ya Bale ikomeje kuba ntamakemwa,ashobora kuguma muri Tottenham agatandukana na Real Madrid afite amasezerano y’umwaka ariko ikaba itamushaka.

Madrid irashaka kurekura Bale ahubwo igashakisha amafaranga yo kugura Kylian Mbappe cyangwa Erling Haaland.

Mourinho yavuze ko ahazaza ha Bale hari mu biganza bya Real Madrid gusa ntiyahishuye niba ashaka kumugumana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa