skol
fortebet

Jose Mourinho yavuze ikintu kibi yanze kuri Eden Hazard bakoranye muri Chelsea

Yanditswe: Saturday 19, Jun 2021

Sponsored Ad

Umutoza Jose Mourinho wamaze guhabwa akazi ko gutoza AS Roma yatangaje ko rutahizamu Eden Hazard bakoranye mu ikipe ya Chelsea mu mwaka wa 2013 na 2015 yari afite ingeso mbi yo kutitwara neza mu myitozo ndetse ngo ntiyakoraga cyane.

Sponsored Ad

Eden Hazard w’imyaka 30 yafashije ikipe ya Chelsea gutwara shampiyona muri iyo myaka yakoranye na Jose Mourinho ndetse anatorwa nk’umukinnyi w’umwaka.

Icyakora Jose Mourinho yabwiye abanyamakuru ko kwitwara neza kwa Hazard kudaterwa n’imyitozo akora ahubwo ko afite impano karemano.

Mourinho yabwiye talksport “Ukuri kuri Hazard?Ukuri ni uko mumubonaho,n’umukinnyi mwiza ariko udakora neza imyitozo.Wakumva neza uko aba ameze iyo aba ari umunyamwuga no mu myitozo.

Bwa nyuma n’umwana mwiza,ukunda umuryango we cyane,agaragara nk’utameze nk’abakinnyi bari muri iki kiragano.Ahora acecetse kandi ahora atekereza ku muryango we,ku bana be,ku babyeyi no ku buzima butuje.

Yazaga ku kibuga cy’imyitozo buri gitondo ariko ntabwo yakoraga cyane.Iyo yajyaga mu kibuga ntiwabonaga ibyo yakoraga icyumweru cyose mu myitozo ahubwo wabonaga impano ye.

Mourinho yavuze ko ubwo Hazard yajyaga muri Real Madrid yumvise ko agiye gutera imbere ariko imvune yagize zamugizeho ingaruka zikomeye.

Mu myaka 2 Hazard amaze muri Real Madrid,amaze kuyikinira imikino 43,atsinda ibitego 5,anatanga imipira 8 yavuyemo ibitego.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa