Jose Mourinho yeruye ikihishe inyuma yo kudakinisha Memphis Depay
Yanditswe: Sunday 01, Jan 2017
Jose Mourinho yamaze gutangaza impamvu atakinishaga semababa(winger) w’umuhaolandi uri muri iyi kipe, Memphis Depay. Uyu mutoza yavuze ko ubwo isoko ry’igura n’igurisha rizaba rifunguye muri uku kwezi kwa mbere 2017, uyu musore azasohoka muri iyi kipe.
Kuva Mourinho yagera muri Manchester United yatangaje ko abona uyu musore nk’umwe mubazamufasha kwitwara neza muri shampiyona y’ Ubwongereza, gusa mu gihe ahamaze byibuze mu mikino amaze gukina uyu musore ntari ku rutonde rw’abakinnyi bari (...)
Jose Mourinho yamaze gutangaza impamvu atakinishaga semababa(winger) w’umuhaolandi uri muri iyi kipe, Memphis Depay. Uyu mutoza yavuze ko ubwo isoko ry’igura n’igurisha rizaba rifunguye muri uku kwezi kwa mbere 2017, uyu musore azasohoka muri iyi kipe.
Kuva Mourinho yagera muri Manchester United yatangaje ko abona uyu musore nk’umwe mubazamufasha kwitwara neza muri shampiyona y’ Ubwongereza, gusa mu gihe ahamaze byibuze mu mikino amaze gukina uyu musore ntari ku rutonde rw’abakinnyi bari bwifashishwe ku mukino mu gihe kirenze ukwezi.
- Mourinho yavuze ko kudakinisha Memphis ari uko mu kwezi kwa mbere azaba yagurishijwe
Mourinho yatangarije itangazamakuru ko ikipe ye yo mezi nk’abiri ashize yari ishingiye ku bakinnyi bazaba bari kumwe mu kwa mbere, kandi Depay we akaba yaramaze gusaba ko yasohoka muri iyi kipe nabo bakamwemerera.
Yagize ati "Umubano wanjye na Memphis muri iyi minsi navuga ko wihariye, impamvu ntamukinisha ni uko nzi ko muri uku kwa mbere nzaba nta mufite, kandi navuga ko ikipe yanjye muri aya mezi nk’abiri ashize yari ishingiye ku bantu nzaba ndi kumwe nabo muri uku kwa mbere, yaraje turaganira ansaba ko ibyiza mu kwa mbere namureka agasohoka muri Man U, naramwemereye turimo turamushakira ikipe nziza izanamufasha."
Uyu muholandi w’imyaka 22 y’amavuko, kuva yagera muri Manchester United akaba atarahiriwe nayo kuko ntiyagiriyemo ibihe byiza, yaba ku bw’umutoza Van Gaal ndetse na Jose Mourinho.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *