skol

José Mourinho yongeye gukora ibidasanzwe ahabwa ikarita itukura

Yanditswe: Monday 23, Oct 2023

featured-image

Umutoza José Mourinho yahawe ikarita itukura ku mukino AS Roma atoza yatsinzemo Monza igitego 1-0 cyabonetse mu minota ya nyuma.

Ubwo iki gitego cyari kimaze kwinjira,yagiye kwishima hejuru y’abatoza ba Monza bituma asohorwa mu kibuga.

Igitego cya Stephan El Shaarawy ku munota wa 90 cyahesheje AS Roma amanota 3 bigoranye.

Jose Mourinho akimara kubona iki gitego,yahise apfukama akubita ibipfunsi mu kirere arangeje ajya imbere y’abatoza ba Monza arabanyega yerekana ko bavuga cyane.

Yaje kurenga umurongo yegera abasimbura b b’iyi kipe abereka ko bari kurira babyiringira amaso yabo.

Uyu Munya-Portugal ntazatoza umukino utaha uzahuza ikipe ye na Inter Milan yahozemo.

Nkuko byagenze ubushize,Mourinho ntiyatoje umukino wa Inter kuko yawurebeye muri Bisi y’ikipe cyane ko atari yemerewe kugera muri stade.

Abafana baramushinja ko ibi abikora abishaka kugira ngo adahangana na Inter yahozemo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa