Umutoza wa Tottenham Hotspur, Jose Mourinho,yongeye kwibasira umukinnyi waguzwe amafaranga menshi kurusha abandi bose muri iyi kipe Tanguy Ndombele avuga ko nta kigenda cye mu mikinire cyane ko yaraye amusimbuje igice cya mbere kirangiye.
Nyuma yo kunganya 1-1 na Burnley,umutoza Jose Mourinho yabwiye abanyamakuru ko nta bakinnyi bo hagati afite aho yemeje ko uyu mufaransa Ndombele ari ku rwego rwo hasi.
Mourinho yashinje Ndombele kumwicira imikinire cyane ko yari yaruhukije abakinnyi benshi azifashisha ku mukino wo kwishyura wa Champions League azasura RB Leipzig kuri uyu wa kabiri.
Mourinho akimara gutsindwa igitego 1-0 mu gice cya mbere,yatangiye igice cya kabiri asimbuza Ndombele gusa yaje gufashwa na Dele Alli akura inota ku kibuga Turf Moor.
Mourinho yagize ati “ Mu gice cya mbere nta hagati twari dufite.Ndatekereza cyane ko ikiruta amayeri y’umukino [tactics] ari ukugira abakinnyi bo hagati bashaka umupira,bayobora umukino,bahatana cyane kugira ngo bambure imipira.Kugira abakinnyi bo hagati bakomeye mu guhanganira umupira [duels].Ibyo ntabyo twari dufite.”
Mourinho yavuze ko ibi byose atabishinja umwana muto Oliver Skipp w’imyaka 19 utarakina imikino myinshi ahubwo anenga Ndombele.
Yagize ati “Ntabwo nsha ku ruhande.Navuga ko Tanguy yakinnye igihe kinini bityo yakabaye ari ku rwego rwo hejuru.Ndabizi Premier League iravuna ndetse bamwe mu bakinnyi bibatwara igihe kinini ngo bigaragaze.
Ariko umukinnyi nkawe ufite imbaraga n’inshingano akwiriye kuduha byinshi.Urebye uko Lo Celso yakinnye,buri munota nifuzaga byinshi mu gice cya mbere.”
Ndombele amaze gutsinda ibitego 2 mu mikino 27 amaze gukinira Spurs yamuguze mu mpeshyi akayabo ka miliyoni 65 z’amapawundi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *