Jurgen Klopp yasubije abatekereza ko ashobora kwirukanwa muri Liverpool
Yanditswe: Thursday 08, Sep 2022
Umutoza Jurgen Klopp waraye anyagiwe na Napoli muri Champions League yasabye imbabazi abakunzi b’iyi kipe bari bayiherekeje ndetse yemeza ko nta gahunda yo kwirukanwa ihari.
Uyu mudage watsinzwe imikino itatu yakiniye ku kibuga cya Napoli,yasanze abafana aho bari bicaye muri stade abasaba imbabazi nyuma yo kunyagirwa ibitego 4-1.
Abajijwe icyatumye atsindwa ibitego bingana gutya,Klopp yagize ati "Ni urugendo rurerure kuva I Liverpool ugana i Napoli. N’ijoro ribabaje cyane rero ndagira (…)
Umutoza Jurgen Klopp waraye anyagiwe na Napoli muri Champions League yasabye imbabazi abakunzi b’iyi kipe bari bayiherekeje ndetse yemeza ko nta gahunda yo kwirukanwa ihari.
Uyu mudage watsinzwe imikino itatu yakiniye ku kibuga cya Napoli,yasanze abafana aho bari bicaye muri stade abasaba imbabazi nyuma yo kunyagirwa ibitego 4-1.
Abajijwe icyatumye atsindwa ibitego bingana gutya,Klopp yagize ati "Ni urugendo rurerure kuva I Liverpool ugana i Napoli. N’ijoro ribabaje cyane rero ndagira ngo mbasabe imbabazi [abafana].
"Ibibazo twagize biragaragara. Icya mbere, Napoli yakinnye umukino mwiza cyane mu gihe twe twakinnye nabi cyane.
"Kubera iki? Ntidushobora kwirengagiza ko twagize intangiriro mbi rwose, penaliti ya mbere n’iya kabiri,ariko ntitwakinnye neza bihagije.
Ikibazo ni ukubera iki abahungu batakinnye umukino mwiza kandi babishakaga,ni akazi kanjye kubimenya. Ni inshingano zanjye.
"Mu byukuri byari bikomeye, bigoye kwakira ariko ntibigoye kubisobanura wabonye umukino."
Klopp yabajijwe niba atinya kwirukanwa nyuma y’iri joro ribabaje.
Yagize ati "Ntabwo aribyo mu byukuri ariko ninde ubizi? Hariho ubwoko butandukanye bwa ba nyirikipe.Ba databuja bacu baratuje kandi banyitezeho kugirango nkemure ikibazo kandi ntibiteze ko hari undi uzabikemura.
"Uko niko bahora babibona kandi umunsi bahindura ibitekerezo bashobora kumbwira."
Klopp yavuze ko agiye gushaka uko yakemura ikibazo kiri mu ikipe kiri gutuma idatsinda gusa yemeje ko hari akazi kenshi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *