skol
fortebet

Jurgen Klopp yavuze amagambo atangaje kuri Manchester City bahanganiye igikombe

Yanditswe: Saturday 19, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza wa Liverpool,Jurgen Klopp ashimangira ko atajya atakaza umwanya atekereza gufata Manchester City ku rutonde rwa shampiyona kuko afite ’ibibazo byinshi’ byo gukemura imbere muri Liverpool.
Ikipe ya Klopp iri hejuru cyane kuri ubu kandi irakira Norwich ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatandatu igamije gushaka intsinzi yabo ya munani yikurikiranya mu marushanwa yose ariko irarushwa na Manchester City iyoboye shampiyona amanota icyenda.
Icyo kinyuranyo gishobora kugabanuka kikagera ku (...)

Sponsored Ad

Umutoza wa Liverpool,Jurgen Klopp ashimangira ko atajya atakaza umwanya atekereza gufata Manchester City ku rutonde rwa shampiyona kuko afite ’ibibazo byinshi’ byo gukemura imbere muri Liverpool.

Ikipe ya Klopp iri hejuru cyane kuri ubu kandi irakira Norwich ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatandatu igamije gushaka intsinzi yabo ya munani yikurikiranya mu marushanwa yose ariko irarushwa na Manchester City iyoboye shampiyona amanota icyenda.

Icyo kinyuranyo gishobora kugabanuka kikagera ku manota atandatu igiheLiverpool yaba itsinze umukino wayo na Leeds w’ikirarane ku wa gatatu ariko mu gihe idwana no guhatanira igikombe,Klopp we yashimangiye ko ibitekerezo bye biri ku gukemura ibibazo byose biri mu ikipe aho guhangayikishwa no gufata City gusa.

Klopp ati: "Mu by’ukuri hari byinshi byo gukemura.Mu bibazo byose mfite igito cyane nicyo wavuze kuri City. Nta munsi w’icyumweru, nta munota mu by’ukuri,natekereje kuri ibyo. Ntacyo twabikoraho, tugomba gutsinda imikino yacu tukareba niba tuyegera cyangwa tutayegera.

Inyuma y’ibyo, turarwanira umwanya wa Champions League. Kubw’ibyo, dukeneye gutsinda imikino. Niba dushaka kugera kure mu marushanwa y’ibikombe cyangwa gutwara igikombe,tugomba gutsinda imikino. Ni igisubizo kimwe: ukemurira ibibazo byawe byose hamwe mu gutsinda imikino y’umupira wamaguru kandi nicyo kintu cyonyine tuvugaho."

Klopp ashobora gukoresha cyane umukinnyi mushya Luis Diaz agasimbura Jota udahari kandi yakongera imbaraga mu busatirizi bwa Liverpool.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa