
Mvukiyehe Juvénal yamaze kugura Ikipe ya Rugende FC yo mu Cyiciro cya Kabiri, ahita ayihinsurira isina ayita Addax Sports SC.
Bwana Juvenal Mvukiyehe yasinye amasezerano yo kugura Rugende FC na Rubegesa Walter HUNDE wari uyifite.
Biravugwa ko iyi kipe Juvenal yayiguze asaga miliyoni 38 FRW.
Juvenal winjiye mu mupira nk’umukunzi n’Umuyobozi wa KIYOVU Sports, ubu yigiriye muri Rugende FC nka nyirayo.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Ukwakira,Juvenal yahise akora impinduka azana Bokota wahoze ari rutahizamu w’ikipe y’igihugu "Amavubi" amugira umutoza wungirije.
Uyu mugabo yakoresheje imyitozo ikipe Addax Sports Club aho yungirije Ndemeye Jean Lous uzwi nka ’Fils’.
Mu buryo bwo kongerera imbaraga ’Staff’ y’iyi kipe, Mvukiyehe Juvenal yahisemo gusinyisha Bokota Kamana Labama nk’umwe mu bakinnyi bazi umupira w’amaguru mu Rwanda, ndetse akaba umwe mu bakinnyi bakoze amateka ubwo yageraga muri shampiyona y’u Rwanda.
Ibitekerezo
Ubuse mubyukuri uduhaye ayahe makuru? Ntabwo hihagije