Juvenal yareze muri RIB Karim amushinja kumuha sheke itazigamiye ya miliyoni 61 FRW
Yanditswe: Wednesday 03, Jan 2024
Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha,RIB, rurashakisha Visi Perezida w’Umuryango wa SC Kiyovu Sports witwa Mbonyumuvunyi Abdoul Karim,warezwe na Mvukiyehe Juvenal,sheke itazigamiye ya Miliyoni 61,230,000 FRW yamuhaye yishingira Kiyovu .
Ibi bibaye nyuma y’aho Karim na Ndorimana Francois Regis bafatanyije bakirukana Juvenal mu ikipe bamushinja ibyaha byinshi birimo no gushyira Kiyovu Sports mu bibazo.
Amakuru dukesha Radio Fine FM aravuga ko Juvenal yamaze kurega uyu Karim ndetse ko ikirego RIB yatangiye kugikurikirana.
Juvenal yavuze ko yigeze gusaba ko Umuryango wa Kiyovu Sports kumuha amafranga yo gushora mu ikipe ariko uyu Karim yamuhaye sheke itazigamiye.
Yaba General na Karim ngo bahaga Juvenal sheke zitariho amafaranga ngo azategereze cyane ko zabaga zanditseho Kiyovu Sports.
Juvenal yagize amasheke menshi ya Kiyovu birangiye asaba aba bombi kutazongera kumuha sheke zanditseho Kiyovu Sports n’itariki ahubwo umwe yayiyandikaho akayimuha.Byarangiye uyu Karim ariwe wamuhaye imwanditseho itazigamiye.
Iyi sheke yari igamije kwemeza Juvenal ko amafaranga naboneka azayishyurwa.
Mu minsi ishize habaye guhangana gukomeye hagati y’aba bagabo bombi birangira Juvenal yirukanwe mu ikipe.
Juvenal ngo yagiye kubikuza Sheke yahawe na Karim ariko ahageze bamubwira ko kuri konti ntayariho,bayiteraho kashe uyu ayijyana muri RIB.
Karim avuga ko Juvenal yabikuje ariya mafaranga ubwo Kiyovu Sports yahabwaga n’umujyi wa Kigali miliyoni 70 FRW nk’umuterankunga wayo arayatwara.
Uyu Karim yemera ko iyi sheke yayimuhaye ndetse nta n’itariki yari iriho gusa ariya mafaranga yarabikujwe nkuko iyi Radio yagaragaje raporo y’amafaranga.
Karim yemereye FINE FM ko yamaze kwitaba RIB ndetse yatashye aho yemeje ko nta cyaha yakoze.
Karim yavuze ko Juvenal yasabye amafaranga yo gufasha ikipe bamuha sheke ya Kiyovu Sports ariko ngo asaba uyu Karim wari Visi Perezida ushinzwe imari n’umutungo kumuha imwanditseho.
Karim avuga ko Juvenal yamubwiye ko amafaranga naza azayica gusa ngo ubwo yishyurwaga yaramubwiye ati ’burya naragukinishaga ngo ndebe ko uvugisha ukuri ariko sheke nahise nyica."
Uyu icyakora ngo yaramubeshye ari nayo mpamvu yacunze uyu Karim ari hanze ajya gushaka amafaranga y’iyo sheke yishyuwe gusa Banki yagiyeho asanga nta mafaranga ariho.
Uyu yavuze ko iyo sheke ayifata nk’iyo yibwe ndetse afite ibihamya byose by’uko uyu yishyuwe.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *