skol
fortebet

Juventus irashaka gusimbuza Andrea Pirlo umutoza ukomeye ku isi

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Tuesday 30, Mar 2021

Sponsored Ad

skol

Ikipe ya Juventus irashaka umutoza ukomeye wo gusimbura Andrea Pirlo utarayifashije kugera muri ¼ cya UEFA Champions League no gutwara Serie A ku nshuro ya 10 yikurikiranya ariyo mpamvu yatekereje ku mutoza wa Real Madrid,Zinedine Zidane wigeze kuyikinira.

Andrea Pirlo ntabwo yorohewe I Turin kuko arushwa amanota asaga 10 na Inter Milan iri ku mwanya wa mbere muri Serie A ariyo mpamvu bivugwa ko mu mpeshyi ashobora gutakaza akazi ke kagahabwa Zidane.

Ahantu honyine Juventus ishobora kubona amahirwe yo gutwara igikombe uyu mwaka ni muri Coppa Italia kuko yamaze kugera ku mukino wa nyuma.

Biravugwa ko Pirlo wafashije Ubutaliyani kwegukana igikombe cy’isi cya 2006 yahawe umukino umwe gusa wa Torino uzaba mu cyumweru gitaha ngo abe yagumana akazi ke ariko awutsinzwe yahita yirukanwa.

Ikinyamakuru AS cyo muri Espagne kivuga ko Zidane ariwe uri mu mboni z’abayobozi ba Juventus ngo asimbure Pirlo cyane ko nawe I Madrid bitameze neza uyu mwaka.

Zidane yagiriye ibihe byiza muri Juventus ubwo yari umukinnyi wayo hagati ya 1996-2001 aho yayifashije kwegukana Serie A 2.

Hari amakuru avuga ko Juventus yamaze guhamagara uyu mutoza w’Umufaransa imumenyesha iby’aka kazi.

AS ivuga ko n’igihugu cy’Ubufaransa kiri gucungira hafi Zidane kugira ngo azasimbure Didier Deschamps.

Zidane w’imyaka 48 asigaje umwaka umwe ku masezerano yagiranye na Real Madrid ndetse mu kiganiro n’abanyamakuru giheruka yanze kugaragaza ko azaguma I Madrid.

Yagize ati “Ntabwo ndeba ibirenze ibiba umunsi ku munsi.Nta kintu mpanga.”

Mu minsi ishize ariko,Visi Perezida wa Juventus, Pavel Nedved yavuze ko Pirlo azakomeza gutoza iyi kipe ndetse bamwizeye cyane ko bamuha aka kazi ngo bari bazi imbogamizi azahura nazo.

Zidane arahabwa amahirwe yo gusimbura Pirlo muri Juventus

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa