Juventus yahaye umukinnyi ukomeye Manchester United kugira ngo bagurane yisubize Paul Pogba
Yanditswe: Sunday 16, Sep 2018
Ikipe ya Juventus yamaze gutangaza ko yiteguye guhereza ikipe ya Manchester United rutahizamu wayo ukomeye Paulo Dybala kugira ngo bayiguranire bayihe Umufaransa Paul Pogba wigaragaje cyane mu gikombe cy’isi giheruka kubera mu Burusiya.
Muri Nyakanga uyu mwaka,ikipe ya Juventus yaganiriye na Manchester United kugira ngo babasubize Paul Pogba babahaye mu myaka 2 ishize,ariko ubuyobozi bwa Juventus bwagarukanye imbaraga buha iyi kipe yo mu Bwongereza rutahizamu wabo w’imyaka 24 Paulo Dybala kugira nk’ingurane ya Pogba.
Pogba na Dybala bashobora kugurana amakipe nubwo ari inshuti magara
Dybala ubarirwa agaciro ka miliyoni 150 z’amapawundi ntarabasha kwisubiza umwanya we wo kubanza mu kibuga nyuma yo kugera muri Juventus kwa kizigenza Ronaldo ndetse biravugwa ko nawe yifuza gusohoka muri iyi kipe kugira ngo ashake umwanya uhoraho.
Juventus yifuza kugarura Pogba wayigiriyemo ibihe byiza,irifuza gutanga Dybala byaba ngombwa ikongeraho n’amafaranga kugira ngo imuzanemu kwezi kwa mbere afatanye na Cristiano Ronaldo begukane UEFA Champions League Bianconeri iheruka mu mwaka wa 1996.
Pogba ashobora kwigendera kubera kutumvikana na Mourinho
Manchester United yigeze kwifuza Paulo Dybala ndetse n’umwe muri ba rutahizamu bivugwa ko umutoza Jose Mourinho akunda bityo benshi baremeza ko uyu mushinga w’aya makipe yombi wakunda.
Dybala ashobora kuva muri Juventus
Pogba aherutse gutangaza ko atazi ahazaza he muri Manchester United byiyongera ku mwuka mubi yagiranye na Jose Mourinho umwaka ushize,byatumye benshi bemeza ko uyu musore ashobora kwigendera.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *