skol
fortebet

Juventus yashyize hanze ibisubizo bitangaje byavuye mu kizamini cy’ubuzima Cristiano Ronaldo aherutse gukora

Yanditswe: Tuesday 24, Jul 2018

Sponsored Ad

Ikipe ya Juventus iherutse kugura kabuhariwe Cristiano Ronaldoakayabo ka miliyoni 99 z’amapawundi imukuye muri Real Madrid, yashyize hanze ibisubizo by’ ibizamini by’ubuzima aherutse gukora aho byerekanye ko uyu munya Portugal w’imyaka 33 afite ubuzima bwiza nk’ubw’umukinnyi w’imyaka 20.

Sponsored Ad

Uyu munya Portugal uzwiho gukora imyitozo ihambaye ndetse uzwiho kubaka umubiri cyane,yatunguye abatuye isi kubera ukuntu umubiri we ugenda usubira itoto kandi ari gukura byatumye benshi bemeza ko agifite igihe kinini cyo gukina.

Ronaldo ari gukura ajya hasi

Ibizamini Ronaldo yafashwe byerekanye ko umubiri we ubyibushye ku kigero cya 7 ku ijana mu gihe umukinnyi wa ruhago ukabije aba afite 10 cyangwa 11 ku ijana ni ukuvuga ko ari ku rwego rwiza cyane.

Cristiano Ronaldo afite imbaraga zihagije zo gukina ku kigero cya 50 ku ijana aho arusha 4 ku ijana umukinnyi usanzwe wa ruhago.

Nubwo Portugal yasezerewe rugikubita mu gikombe cy’isi,Cristiano Ronaldo niwe wirukanse ibirometero byinshi kurusha abandi aho yirutse 33.98km/h.

Ronaldo yasimbutse metero 2 na centimeter 300 ubwo yatsindaga igitego gitangaje Juventus muri UEFA Champions League agaramye mu kirere byatumye benshi bemeza ko agifite imbaraga zo guconga ruhago.

Ikinyamakuru AS cyatangaje ko imyaka 3 iri imbere Ronaldo azaba akina ku rwego rwo hejuru ndetse azafasha Juventus kwegukana UEFA Champions League mu myaka 4 yayisinyiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa