Juventus yatangaje abakinnyi 2 yifuza kugura kugira ngo bafashe Cristiano Ronaldo gutsinda ibitego byinshi
Yanditswe: Tuesday 11, Sep 2018
Ikinyamakuru Tuttosport cyo mu Butaliyani cyatangaje ko nyuma y’imikino 3 ya Serie A Juventus imaze gukina,yabonye ifite ikibazo mu bakinnyi bakora ibitego aho umuyobozi w’imikino w’iyi kipe, Fabio Paratici,yahise afata umwanzuro wo gusaba ubuyobozi bukazana abakinnyi 2 bakomeye aribo Paul Pogba utamerewe neza muri Manchester United na Marcelo.
Nkuko iki kinyamakuru cyabivuze,Juventus irashaka kwifashisha ubushuti Marcelo yari afitanye na Cristiano Ronaldo kugira ngo imureshye abe yamusanga mu Butaliyani mu gihe Paul Pogba ariwe uzabagora kumwisubiza kuko ahenze cyane.
Juventus irifuza gukoresha ubucuti Ronaldo yari afitanye na Marcelo kugira ngo imugure
Nkuko byatangajwe na visi perezida wa Juventus,Pavel Nedved,igitekerezo cyo kugura Cristiano Ronaldo muri iyi mpeshyi cyazanywe na Fabio Paratici bagiha umugisha,ndetse byitezwe ko Paratici azabagezaho ikindi cyo kugura aba basore babiri mu kwezi kwa mbere,kugira ngo Juventus isimbure Real Madrid ku ntebe ya UEFA Champions League.
Juventus izahurira mu itsinda rimwe na Manchester United,Valencia na Young Boys mu mikino ya UEFA Champions League.
Pogba na Marcelo bashobora kwerekeza muri Juventus mu kwezi kwa mbere
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *