Juventus yatangiye gushaka undi mukinnyi ukomeye muri Real Madrid nyuma ya Cristiano Ronaldo
Yanditswe: Thursday 12, Jul 2018
Ikipe ya Juventus yongeye kuvugwaho gusenya Real Madrid nyuma yo kuyitwara kabuhariwe kizigenza wayo Cristiano Ronaldo wayitsindiye ibitego 451 akanayihesha ibikombe 16 mu myaka 9 yayimazemo aho bivugwa ko ishaka umusore Marcelo ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso.
Juventus ishaka kubaka ikipe yayifasha gutwara UEFA Champions League y’umwaka utaha yatangiye intambara yo kwigarurira umukinnyi Marcelo cyane ko izi neza ko ari umwe mu bakinnyi baziranye na Cristiano Ronaldo ndetse wamuhaye imipira myinshi yavuyemo Ibitego.
Marcelo ashobora gusanga inshuti ye Ronaldo muri Juventus
Nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru AS cyo muri Espagne,Marcelo yari afitanye umubano mwiza na Cristiano Ronaldo akaba ariyo mpamvu Juventus yifuza kumureshya akava muri iyi kipe yagezemo akiri muto akaba akiyikinira.
Benshi bemeza ko byagora Juventus gutwara Marcelo umwana wa Real Madrid,kuko yakuriye mu ntoki za Roberto Carlos none kuri ubu ni kizigenza ntabwo agisiba mu ikipe y’umwaka.
Ikinyamakuru Gazzetta dello Sport cyo mu Butaliyani cyavuze ko Juventus yatangiye gutekereza uko yagurisha Alex Sandro ukina ku mwanya umwe na Marcelo mu ikipe ya Manchester United imushaka,ikazana uyu kabuhariwe w’umunya Brazil.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *