Kaboyi byagoye Rayon Sports WFC kumurekura yatangajwe muri Yanga
Yanditswe: Monday 20, Jan 2025

Umunyarwandakazi Jeanine Mukandayisenga wamenyekanye nka Kaboyi yemejwe ku mugaragaro nk’umukinnyi mushya w’ikipe ya Yanga Princess yo muri Tanzania.
Uyu mukinnyi yari amaze iminsi ari mu myitozo hamwe n’iyi kipe nyuma yo kuva muri Rayon Sports Women FC yo mu Rwanda.
Amakuru kandi agaragaza ko Mukandayisenga yerekeje muri Tanzania mu mwaka ushize, atorotse ikipe ya Rayon Sports aho yagiye atabimenyesheje ubuyobozi bw’ikipe.
Binyuze ku rukuta rwa Instagram rw’ikipe ya Yanga Princess, bagaragaje ko bishimiye kongera imbaraga mu ikipe yabo binyuze mu gusinyisha umukinnyi ufite ubunararibonye nka Mukandayisenga.
Uyu mukinnyi yagaragaje ubuhanga bwe ubwo yari ari muri Rayon Sports aho yagaragaye mu mikino ya shampiyona y’u Rwanda, afasha ikipe kwegukana ibikombe bigiye bitandukanye.
Jeanine Mukandayisenga aje muri Yanga Princess mu gihe iyi kipe irimo kwitegura imikino ikomeye ya shampiyona ya Tanzania ndetse n’amarushanwa yo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *