skol
fortebet

Kabuhariwe Arjen Robben yasezeye ku mupira w’amaguru burundu

Yanditswe: Thursday 15, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umwe mu bakinnyi bazwiho amacenga menshi kandi binjira mu rubuga rw’amahina Arjen Robben yamaze gutangaza ko yasezeye burundu ku mupira w’amaguru ku myaka 37 y’amavuko.

Sponsored Ad

Nubwo Arjen Robben yari yasezeye ku mupira muri 2019 nyuma yo kuva muri Bayern Munich,yongeye kwisubiraho yerekeza mu ikipe ya Groningen yamuzamuye gusa ntibyamuhiriye kubera imvune zatumye ayikinira imikino 7 gusa.

Arjen Robben wakundwaga akanatinywa na benshi kubera amacenga ye,umuvuduko n’amashoti bye bikomeye,n’umwe mu bakinnyi batazibagira mu mupira w’amaguru n’amakipe yose yakiniye.

Robben wakiniye amakipe nka Chelsea, Real Madrid na Bayern Munich,yagize ati “Nshuti bakunzi b’umupira w’amaguru,nafashe umwanzuro wo guhagarika gukina umupira w’amaguru.Ndashaka gushimira buri wese kubera ubufasha bukora ku mutima mwampaye."

Mu gihe cye,Robben yari umukinnyi usatira cyane uca ku mpande wari utinyitse ndetse yatwaye ibikombe hafi ya byose mu makipe yakiniye.

Nyuma yo kuzamukira muri Groningen mu mwaka wa 2000,yahise yerekeza muri PSV ayifasha kwegukana igikombe cya shampiyona Eredivisie.

Yahise asanga Jose Mourinho muri Chelsea, batwarana Premier League ebyiri,ibikombe bya League Cup bibiri na FA Cup.

Muri 2007 uyu muholandi yahise yerekeza muri Real Madrid, atwara La Liga muri 2008 gusa aha ntiyahatinze kuko yahise yerekeza mu ikipe yamubereye paradizo ya Bayern Munich.

Muri Bayern yahakoreye akazi gakomeye kuko yahatwariye Bundesliga umunani,DFB Pokal 5 ndetse anatwara UEFA Champions League.

Robben yahamagawe inshuro 96 mu Buholandi,abufasha kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi 2010.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa