skol
fortebet

Kagere Meddie yasubije abamwibasira bavuga ko ashaje

Yanditswe: Saturday 08, Sep 2018

Sponsored Ad

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi na Simba SC,Kagere Meddie yatangaje ko atabuza kuvuga abantu bakunze kumwibasira bamwita umusaza,kuko kuri we icyo ashize imbere ari ugukomeza gutsinda agahesha ishema amakipe akinira.

Sponsored Ad

Kagere Meddie uri mu bihe byiza mu ikipe ya Simba SC,yatangarije Radio TV 10 ko atacecekesha abamushinja kubeshya imyaka ndetse bamwita umusaza kuko kuri we imyaka ari imibare ndetse we abona imbaraga arizo zituma abatuka umuntu baceceka

Yagize ati “Umuntu avuga ibyo ashaka,abantu baravuga ibyo bashaka ntawababuza kuvuga gusa njye icyo nzicyo ni uko imyaka ari imibare.Ngomba gukoresha imbaraga nkabacecekesha.”

Kagere Meddie yibasiriwe n’abanya Tanzania ubwo yerekezaga mu ikipe ya Simba SC avuye muri Gor Mahia,aho bamwise umusaza ndetse bamushinja kubeshya imyaka ye.

Kagere Meddie ufitiwe icyizere n’Abanyarwanda kurusha abandi bakinnyi bose mu Mavubi,yari amaze imyaka 4 atagaragara mu ikipe y’igihugu kubera ibibazo by’ubwenegihugu, ariko yongeye kugaruka aho ahanzwe amaso n’abanyarwanda ku mukino wo kuri iki Cyumweru Amavubi azahuramo na Cote d’Ivoire.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa