Kai Havertz yavuze uko we na bagenzi be babona N’golo Kante
Yanditswe: Saturday 05, Jun 2021
Rutahizamu wa Chelsea,Kai Havertz yashimiye cyane mugenzi we bakinana N’Golo Kante avuga ko nta muntu mubo bakinana utishima iyo abonye uyu mufaransa witanga cyane.
Kai Havertz yavuze ko mu mikino ya Euro 2020,atakwishimira guhura na N’Golo Kante kubera ubuhanga agira mu kibuga hagati butuma abasha kwaka imipira uwo ariwe wese.
Havertz yavuze ko Kante atuma buri wese yishima iyo bari mu rwambariro ariyo mpamvu buri wese muri Chelsea amukunda.
Yagize ati “Iyo ubonye Kante,uba ugomba guseka.Afite ubumuntu ndetse n’umuntu mwiza.N’umukinnyi mwiza cyane cyane mu gukina hagati asatira.Mpora nishimye iyo ari mu kibuga.Wakora amakosa menshi kuko uba ubizi ko arahita yisubiza umupira.Arihuta kandi buri gihe ukuguru kwe kuba gufite umupira.
Iyo niyo mpamvu utakwifuza gukina uhanganye nawe mu mukino wa mbere wa Euro 2020.
Havertz yavuze ko afitiye ubwoba Kante mu mukino wa mbere wo mu itsinda F bazakina n’Ubufaransa kuwa 15 Kamena uyu mwaka.
Uyu mukinnyi yavuze ko yishimira nanone kuba Ubudage bufite myugariro Antonio Rudiger kuko ngo nawe ari mu bakinnyi bafashije Chelsea kwegukana Champions League mu kwezi gushize batsinze City igitego 1-0 yanatsinze.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *