skol
fortebet

Kalisa Rashid yemeje ko yakinnye umukino wa Al Hilal SC wose afite imvune

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Friday 06, Oct 2023

Kalisa Rashid yemeje ko yakinnye umukino wa Al Hilal SC wose afite imvune

Sponsored Ad

skol

Mu gihe benshi mu bakunzi ba Rayon Sports bakiri mu gahinda batewe no kutagera mu matsinda ya CAF Confederation Cup muri uyu mwaka,umukinnyi wayo wo hagati,Kalisa Rashid yatangaje ko umukino wabakuye muri iri rushanwa yawukinnye afite imvune ukarinda urangira,byanatumye ahusha penaliti y’ingenzi yakuyemo iyi kipe.

Mu kiganiro yagiranye na Radio 1 kuri uyu wa Kane,Kalisa yavuze ko uriya mukino wa Al Hilal Benghazi wo kuwa 30 Nzeri yawukinnye afite imvune urinda urangira,nyamara yari gutanga umwanya ku bandi nka Mvuyekure Emmanuel bagatanga umusanzu wabo.

Yagize ati’’Mu gice cya mbere[umukino wa Al Hilal SC],hari ahantu nasimbutse ngwa nabi.Nakiniyeho [imvune] ndinda ndangiza Match.Aho narangirije match[umukino]ntabwo haramera neza,harambabaza niyo mpamvu ntaratangira imyitozo."

Uyu mukinnyi yavuze ko arakora imyitozo uyu munsi kuwa Gatanu bitegura umukino wa shampiyona na Marines FC kuwa Gatandatu.

Uyu mukinnyi abajijwe kuri penaliti yahushije,yagize ati "Ntabwo aricyo kintu cyonyine cyabaye mu mukino ngo mvuge wenda ngo iyo nyitsinda twari gukomeza.Hari byinshi byabuze,hari amahirwe menshi twarase,hari ugutsindwa igitego kare,navuga ko aricyo kintu cyishe uriya mukino.

Ni byinshi byaranze uriya mukino ariko navuga ko ubuzima ntibuhagarariye hariya,dufite shampiyona,dufite ibindi bintu biri imbere.."

Benshi mu bakunzi ba Rayon Sports baracyashinja umutoza Yamen Zelfani uburangare muri uriya mukino haba mu gusimbuza ndetse no gupanga abatera za penaliti aho benshi bemeza ko abarimo Luvumbu na Ojera bagombaga kubanza gutera aho kubanza abarimo Mugisha Francois usanzwe udafite ubunararibonye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa