Rutahizamu Harry Kane w’imyaka 30 wari warazengereje amakipe mu Bwongereza yamaze kwerekeza mu ikipe y’ikigugu ku isi ya Bayern Munich yo mu Budage.
Uyu mugabo wigaruriye Abongereza ndetse n’abafana ba Tottenham,yahisemo kwerekeza ahandi nyuma y’aho yari ategerejweho guca agahigo ka Alan Shearer ko kuba umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu mateka ya Premier League.
FC Bayern yaguze Harry Kane muri Tottenham Hotspur asaga miliyoni 120 z’amayero.Uyu azayikinira kugeza kuwa 30 Nyakanga 2027 ndetse nk’ibisanzwe azambara nimero ihira ba rutahizamu b’iki kigugu.
Harry Kane akimara gusinya yagize ati: "Ndishimye cyane kuba ndi umukinnyi wa FC Bayern ubu.Bayern ni imwe mu makipe akomeye ku isi kandi nakunze kubivuga ko nshaka guhatana no kwigaragaza ku rwego rwo hejuru cyane mu mwuga wanjye.
Iyi kipe irangwa n’ubushake bwo gutsinda ihorana.Ni byiza cyane kuba hano."
Kane wari ufite ibitego 213 muri Premier League,yari ahanzwe amaso na benshi ko azakuraho agahigo ka Alan Shearer kamaze imyaka myinshi k’uwatsinze ibitego byinshi mu mateka y’iyi shampiyona ya mbere ku isi ariko agiye atabikoze.Uyu mugabo arakagumana n’ibitego bye 260 yatsinze.
Kane yageze muri Tottenham muri 2009 ndetse ayisinyira amasezerano ya mbere muri 2010.
Kuva muri 2011, yakinnye imikino 435 mu marushanwa yose muri Spurs ayitsindira ibitego 280,byatumye aba uwayitsindiye ibitego byinshi mu mateka yayo.
Kane yatsinze ibitego byinshi kurusha abandi muri Premier League muri 2016, 2017 na 2021 byatumye aba uwa kabiri w’ibihe byose inyuma ya Alan Shearer.
Ni kapiteni w’Ubwongereza kandi niwe umaze kubutsindira ibitego byinshi mu mateka yabwo aho afite 58 mu mikino 84 kugeza ubu.
Niwe watsinze ibitego byinshi [6] mu gikombe cy’isi cya 2018 cyabereye mu Burusiya.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *