skol
fortebet

Kapiteni w’Amavubi Djihad yatanze isezerano ku Banyarwanda

Yanditswe: Monday 09, Sep 2024

featured-image

Sponsored Ad

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Bizimana Djihad yavuze ko bafite intego yo kwitwara neza ku mukino bafitanye na Nigeria ku wa kabiri tariki 10 Nzeri 2024,umukino wa mbere ikipe y’Igihuguizaba ikiniye kuri stade nshya Amahoro.

Sponsored Ad

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Nzeri 2024 mu kiganiro n’Abanyamakuru bitegura umukino bafitanye na Nigeria,aho barikumwe mu itsinda ryo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika 2025 kizabera muri Morocco.
Djahad yabajijwe uko biteguye gukinira kuri stade Amahoro ivuguruye ndetse ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 45,yavuzeko biteguye gukora ibishoboka byose bakabona umusaruro mwuiza.
Ati: “Ku mukino wa mbere muri Sitade Amahoro tugomba gukora ibishoboka ngo tubone umusaruro mwiza.”
Djihad kandi yasabye Abanyarwanda kuzaza gushyigikira Ikipe y’Igihugu imbere ya Nigeria kuko abakinnyi bazatanga ibyo bafite byose. Yabijeje ko nibaza kubashyigikira batazataha bicuza.
“Ejo tuzatanga 120% cyangwa 150%, Bazaze badushyingikira ari benshi ntwabo bazasubira mu rugo bicuza ko baje.”
Umutoza w’Amavubi, Frank Spittler Torsten, yavuze ko afitiye icyizere ikipe ye nubwo igiye guhura na Nigeria ifite ba rutahizamu beza ku Isi.
Ati: “Tugiye gukina na ba Rutahizamu beza ku isi. buri kipe yakwifuza kugira, bizaterwa nuko tuzinjira mu kibuga ariko twizeye ko kwitwara neza ejo.”
Umukino w’Amavubi na Nigeria kuri uyu wa Kabiri uzaba ari umukino wa Gatandatu ugiye guhuza impande zombi mu marushanwa atandukanye.
Muri iritsinda rya kane u Rwanda rufite inota 1 mu gihe Nigeria ifite amanota 3 ,Libya ifite inota 1 ,Benin ifite ubusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa