skol
fortebet

Kapiteni wa Mukura Mazimpaka Andre yahagaritswe n’ubuyobozi igihe kitazwi yoherezwa gukorera imyitozo mu bana

Yanditswe: Thursday 09, Mar 2017

Sponsored Ad

Umunyezamu wa mbere wa Mukura akaba na kapiteni w’iyi kipe Mazimpaka Andre yamaze guhagarikwa muri Mukura nkuru yoherezwa n’ubuyobozi bwayo gukorera imyitozo mu abana(Juniors).
Nk’uko bigaragara ku ibaruwa ikinyamakuru Umuryango gifitiye kopi, uyu musore yamenyeshejwe ko agomba gutangira gukorera imyitozo muri Junior ya Mukura guhera uyu munsi tariki ya 9/3/2017 kugeza igihe abamuhagaritse bazamukurirayo.
Ibaruwa yandikiwe Mazimpaka Andre
Mu ugushaka kumenya impamvu uyu musore yahagaritswe (...)

Sponsored Ad

Umunyezamu wa mbere wa Mukura akaba na kapiteni w’iyi kipe Mazimpaka Andre yamaze guhagarikwa muri Mukura nkuru yoherezwa n’ubuyobozi bwayo gukorera imyitozo mu abana(Juniors).

Nk’uko bigaragara ku ibaruwa ikinyamakuru Umuryango gifitiye kopi, uyu musore yamenyeshejwe ko agomba gutangira gukorera imyitozo muri Junior ya Mukura guhera uyu munsi tariki ya 9/3/2017 kugeza igihe abamuhagaritse bazamukurirayo.

Ibaruwa yandikiwe Mazimpaka Andre

Mu ugushaka kumenya impamvu uyu musore yahagaritswe dore ko itanari kuri iyi baruwa, ubuyobozi bw’iyi kipe buvuga ko afite ikibazo k’imyitwarire itari myiza batashatse kugaragaza.

Gusa bamwe mu abakinnyi babwiye ikinyamakuru Umuryango ko ihagarikwa ry’uyu musore rishobora kuba ryatewe n’uko yari amaze iminsi atari kumwe n’ikipe atanakora imyitozo aho bivugwa ko yayigarutsemo ejo hashize, ngo ubuyobozi bumushinja kuba atarongeye kugaragara nyuma y’umunsi wa 19 wa shampiyona Mukura yanganyirijemo na Kiyovu.

Ubwo twandikaga iyi nkuru twagerageje kuvugana na Mazimpaka Andre ariko ntibyadukundira kuko ntiyitabaga telefoni ye ngendanwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa