skol
fortebet

Kapiteni wa Rayon Sports yatangaje icyahindutse mu kipe, anaha ikizere abafana

Yanditswe: Tuesday 26, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Muhire Kevin usanzwe ari kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko biyemeje kwitanga birushishijeho ndetse asezeranya abafana kubaha ibyishimo mu gikombe cy’amahoro.

Sponsored Ad

Uyu munsi saa kumi n’ebyiri z’umugoroba hateganyijwe umukino ubanza wa ¼ uraza guhuza Rayon Sports na Bugesera Fc ,aho aba-Rayon barahiye ko bagomba kuzuza stade kandi bagatanga ibyishimo ku bafana bayo.

Nyum y’imyitozo yabaye ku mugoroba wo ku munsi w’ejo tariki ya 24 Kapiteni w’ikipe Muhire yaganiriye n’ikinyamakuru Rwanda Magazine avuga neza uko biteguye uyu mukino wa Bugesera Fc.

Abajijwe ku bijyanye n’amahirwe ya Rayon Sports ku Gikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka, Kapiteni wayo yashimangiye ko bishoboka ariko avuga ko bizaterwa n’uko bazajya bitwara mu mikino iri imbere.

Ati “Birashoboka cyane, ni ugukomeza gukora, tubara umukino ku mukino, ubu sinavuga ko twagitwara ariko uko tuzagenda twegera imbere, tuzajya tubara ibindi biri imbere.”

Yasabye abafana ba Rayon Sports kuza gushyigikira ikipe yabo ari benshi ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri kuko na bo biteguye kongera kubaha ibyishimo ndetse gukinira ku matara bikaba bikunze kubaha umusaruro mwiza.

Ati “Twarabisabye kuko ku mikino ya nijoro abafana baba bahari kandi baba bavuye ku kazi, imbaraga z’abafana ziba zikenewe ni yo mpamvu twasabye ko umukino uba nijoro. Ku bwanjye ni ukudushyigikira bidasanzwe haba ku bakinnyi n’aba-Rayon muri rusange. Imikino ya nijoro ni myiza kuri Rayon kandi biranadufasha kugira ngo twitware neza.”

Yongeyeho ati “Baze ari benshi, badushyigikire natwe ntituzabatenguha, tuzakomeza dukore cyane kandi ndizera ko tuzabaha ibyishimo nk’ibisanzwe.”

Kuri uyu mukino ubanza wa ¼ cy’Igikombe cy’Amahoro, Rayon Sports yihaye intego yo guca agahigo ko kuzuza abafana muri Stade ya Kigali.

Yatangaje ko ibiciro byo kwinjira kuri uyu mukino ku bicara mu myanya isanzwe ahadatwikiriye, bizaba ari 2000 Frw naho ku bicara ahatwikiriye mu ruhande bizaba ari 5000 Frw.

Abanyacyubahiro (VVIP) bemerewe no guparika imodoka zabo muri Stade barishyura ibihumbi 20 Frw naho abicara iruhande rwabo (VIP) bishyure ibihumbi 10 Frw.

Yagize ati”Imyitozo yari imeze neza,tuti kwitegura umukino w’ejo [Ku wa Kabiri],duhagaze neza,navuga ko ikipe imeze ,twiteguye gutanga ibyishimo nk’ibisanzwe”.

Muhire Kevin yabajijwe icyaba cyarahindutse muri Rayon Sports dore ko imaze imikino itatu itsinda ,ibidasanzwe dukurikije uko iyi kipe yari imeze mu bihe byashize.
Ati”Nta cyahindutse cyane uretse kuganira gahati yacu tukamenya ikipe turimo n’agaciro kacu nk’abakinnyi.

Twaraganiriye tubona ko hari icyo dukwiye gutanga cyangwa guha ikipe ,ku bwanjye navuga ko turimo kubikora neza kandi n’ibindi tuzakomeza tubikora nta kibazo”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa