skol
fortebet

Kapiteni wa Rayon Sports yatanze ikizere ku mukino wo kwishyura uzabahuza na APR FC

Yanditswe: Thursday 12, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’umukino ubanza wa ½ cy’Igikombe cy’Amahoro ikipe ya Rayon sports yanganyijemo na APR FC 0-0, Kapiteni wa Rayon Sports yavuze ko bafite icyizere cyo gukomeza mu mukino wo kwishyura.

Sponsored Ad

Kuba Rayon Sports yari gutsinda umukino yakiriyemo APR FC byari kuyifasha kubona impamba. Icyakora kuba Rayon Sports yirinze kwinjizwa igitego mu izamu ryayo byatumye izajya mu mukino wo kwishyura ifite umutekano. Nyuma yo kunganya 0-0 Muhire Kevin wa Rayon Sports yavuze ko igitutu bari bafite kigiye kuri APR FC.

Yagize ati “Twabuze amahirwe gusa turacyafite amahirwe menshi yo gukomeza mu cyiciro gikurikira kuko dufite umukino wo kwishyura kuko ubu nta gitutu dufite, kigiye kuri APR FC. Twiteguye neza umukino wo kwishyura, tuzakora ibishoboka byose kugira ngo dukomeze.”

Muhire Kevin yakomeje asaba abafana ba Rayon Sports bitabiriye uyu mukino ari benshi kuzaza kubashyigikira ari benshi mu mukino wo kwishyura kuko bishoboka cyane.

Mu mukino wo kwishyura wa ½ cy’Igikombe cy’Amahoro APR FC izakira Rayon Sports imaze imikino itanu(5) idatsinda APR FC. Umukino uteganyijwe tariki 19 Gicurasi 2022 kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa