skol
fortebet

Kapiteni wa Rayon Sports yavuze ingamba bafite ku mukino wa Gasogi United

Yanditswe: Tuesday 17, Sep 2024

featured-image

Sponsored Ad

Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin yavuze ko biteguye gutsinda Gasogi Unitsed maze bagatura instinzi uwahoze ari perezida wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidele .

Sponsored Ad

Ibi yabitangaje ku wa mbere tariki 16 Nzeri 2024 , yavuze ko bababajwe no kwegura kwa perezida w’iyi kipe, ndetse yongeraho ko kuba perezida yaragiye bitavuze ko ikipe yasenyutse.

Ati "Perezida yaragiye, kuba yaragiye ntibivuze ko ikipe yasenyutse, ikipe irahari izahoraho, nta muntu uhora mu ikipe hari igihe kigera bamwe bakagenda abandi bakaza, kuba perezida yaragiye ni byo twebwe tumeze neza, kuba ikipe irimo itanga amakuru iba ihishe byinshi inyuma."
Yakomeje avuga ko yagiye kubera uburwayi, rero bagiye gukora cyane kugira ngo intsinzi bayimuture.
Ati "Kuba perezida yaragiye, yagiye kubera uburwayi twebwe abasigaye tugiye guhatana byibuze umukino wa Gasogi tuwumuture."
Yemeje ko nk’abakinnyi byababaje kuko yari umuyobozi wa bo kandi iyo umuyobozi asize ingabo zibabara.
Ati "Byaratubabaje kuko yari umuyobozi wacu kandi iyo umuyobozi agiye ingabo asize zirababara, twarababaye ariko ntibyaduciye intege tugomba kugaragaza ko turi abagabo. "
Yasabye abakunzi ba Rayon Sports kuza kubashyigikira kuko ibihe bibi byarangiye bagiye guhera kuri Gasogi na KNC wabise abagore bayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa