skol
fortebet

Karekezi Olivier agiye gusezerera bamwe mu bakinnyi bakekwaho kwakira ruswa n’abanze guhabwa urukingo rwa Covid-19

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Thursday 18, Mar 2021

Sponsored Ad

skol

Umutoza wa Kiyovu Sports,Karekezi Olivier,yatangaje ko ubwo shampiyona izaba itangiye,azirukana bamwe mu bakinnyi be bagize imyitwarire mibi bagahabwa amafaranga na bamwe mu bashaka guteza umwuka mubi mu ikipe ngo itsindwe ndetse hari n’abanze guterwa urukingo rwa Covid-19.

Muri iki gihe umwuka ntabwo ari mwiza mu ikipe ya Kiyovu Sports yongeye gucikamo ibice aho bamwe mu bagize Komite bashaka kweguza Perezida wayo Mvukiyehe Juvenal witanze ayubaka aho yatanze Bisi akanagura abakinnyi.

Mu Kiganiro na Radio 10 ubwo yari mu kiganiro “Urukiko”cy’Imikino,Umutoza wa Kiyovu Sports yavuze ko hari abakinnyi bitwaye nabi bagatsindisha ikipe mu minsi ishize ubwo shampiyona yatangiraga ikongera gusubikwa ndetse hari n’abanze kwikingiza Covid-19.

Karekezi Olivier Yagize ati “Komite niyo izabaganiriza[abakinnyi]hanyuma nanjye mbaganirize nka mukuru wabo.Umuntu ashobora gukosa rimwe,kabiri ariko ubwa 3 hari ingamba zigomba kuba zafatwa.Igihe bakinaga bakanahabwa ayo mafaranga [yo kwitsindisha] barahembwaga ahubwo ingeso y’umuntu ufata ruswa ntabwo bigombera ko yahawe amafaranga runaka.Ashobora kuba ahembwa ibihumbi 700,800 ariko akanayafata.Abakinnyi bamwe ntibubaha akazi kabo,uwo uyaguhaye ejo ntabwo azakugura mu ikipe ye.”

Karekezi yavuze ko Kiyovu Sports ifite abayobozi bashinzwe imyitwarire y’abakinnyi bityo bagomba kwiga uko bafata abakinnyi babo ndetse bakabagira inama.

Uyu mutoza yahakanye ibyo kuba afitanye umubano n’abashaka kwirukanisha Juvenal barimo Theodore aho yemeje ko atakwanga kumusuhuza kuko ari mu batumye ajya muri Kiyovu Sports ariko ko nta shyamba arimo.

Abajijwe uko ikipe yiteguye ubwo shampiyona izaba igarutse,Karekezi yahishuye ko hari gahunda yo nta mwanya afitiye abakinnyi bafite imyitwarire mibi.

Ati “Twarakingiwe ariko hari 3 banze gukingirwa barimo Saleh mutoya,Vincent muremure na Fiston.Ni ikibazo cy’imyitwarire mibi ariko navuganye na Perezida mu gitondo mubwira ko abo bakinnyi bakwiriye gufatirwa ibihano kuko abandi niba bikingiye bo ntibabikore kandi banategewe hari ikibyihishe inyuma.

Abajijwe niba hari abakinnyi bazirukanwa kubera imyitwarire mibi,Karekezi yagize ati ‘Birahari cyane.Tumaze gukina imikino 3,dutsinze umwe,dutsindwa 2.Nta mukinnyi kamara,uwo ariwe wese ashobora kujya muri 11 bakina.Kuba hagira ugenda yagenda.Hari abiyita ibitangaza kandi baratsinzwe imikino 2.Uwiyita Kamara ashobora kugenda umwana muto akaza agakina.”

Karekezi ari mu mwaka wa mbere w’amasezerano y’imyaka 2 yasinye muri Kiyovu Sports ariko akomeje gutenguhwa n’ibibazo by’ishyamba biyirimo aho bivugwa ko hari bamwe mu bayobozi bayo baguze abakinnyi ngo bitsindishe imikino 5 yikurikiranya kugira ngo haboneke impamvu zatuma Mvukiyehe Juvenal yaguzwa.

Hari amakuru avuga ko bamwe mu bagize Komite ya Kiyovu badashaka gufatanya na Juvenal aho ikipe bayimwegetseho wenyine,ntibagire n’umusanzu batanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa