• Karekezi Olivier yatawe muri yombi na Polisi kubera ibyaha byakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga akekwaho
•FERWAFA yakuyeho umukino wagombaga guhuza Rayon Sports na Police FC ku munsi w’ejo
Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Karekezi Olivier yatawe muri yombi na Polisi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu taliki ya 15 Ugushyingo 2017, aho akekwaho ibyaha byakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga.
Amakuru dukesha Igihe aravuga ko uyu mugabo utoza Rayon Sports yatawe muri yombi ndetse agomba kugezwa imbere y’ubushinjacyaha kwisobanura kuri ibi byaha akekwaho.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege yemereye IGIHE ko Olivier Karekezi ari mu maboko ya Polisi ndetse agiye kwisobanura kuri ibi byaha.
Ati “ Ni byo koko ubu tuvugana Olivier Karekezi ari mu maboko y’Ubugenzacyaha, aho ari kwisobanura ku byaha akekwaho, ahanini byakozwe hakoreshejwe itumanaho n’ikoranabuhanga".
Inkuru yo gutabwa muri yombi kwa Karekezi Olivier ije ikurikiye iy’urupfu rw’umutoza wari umwungirije witabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri taliki ya 14 Ukwakira 2017.
Andi makuru agera ku Umuryango ni uko FERWAFA yamaze kwemera ubusabe bwa Rayon Sports bwo gusubika umukino w’ikirarane yari ifitanye na Police FC wagombaga kuba ku munsi w’ejo nkuko Gakwaya Olivier yabidutangarije.
Umuvugizi wa Polisi Badege yavuze ko ibyo gutabwa muri yombi k’uyu mutoza ntaho bihuriye n’urupfu rwa Katauti wapfuye urupfu rutunguranye.


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *