skol
fortebet

Karekezi Olivier yatangaje akamaro k’umukino araza gukina na Simba SC

Yanditswe: Tuesday 08, Aug 2017

Sponsored Ad

Umutoza mushya wa Rayon Sports Karekezi Olivier aratanagaza ko umukino wa Simba SC ufite akamaro kanini ko kumufasha kureba urwego rw’abakinnyi be cyane ko benshi muri ari ubwa mbere agiye kubona bakina n’ikipe ikomeye.
Ikipe ya Rayon Sports yahagurutse ku munsi w’ejo igiye mu gihugu cya Tanzania guhura na Simba SC mu mukino wa gicuti uraba ku munsi mykuru wayo witwa Simba Day.
Uyu mukino utegerejwe kuri uyu wa Kabiri taliki ya 08 Kanama 2017,witezwe na benshi mu bafana b’ikipe ya Simba SC (...)

Sponsored Ad

Umutoza mushya wa Rayon Sports Karekezi Olivier aratanagaza ko umukino wa Simba SC ufite akamaro kanini ko kumufasha kureba urwego rw’abakinnyi be cyane ko benshi muri ari ubwa mbere agiye kubona bakina n’ikipe ikomeye.

Ikipe ya Rayon Sports yahagurutse ku munsi w’ejo igiye mu gihugu cya Tanzania guhura na Simba SC mu mukino wa gicuti uraba ku munsi mykuru wayo witwa Simba Day.

Uyu mukino utegerejwe kuri uyu wa Kabiri taliki ya 08 Kanama 2017,witezwe na benshi mu bafana b’ikipe ya Simba SC kuko nibwo iyi kipe iraza kwerekana abakinnyi bashya yaguze barimo Haruna Niyonzima,John Bocco n’abandi.

Karekezi yavuze ko agiye kugerageza kureba abakinnyi be urwago bariho cyane ko umwaka w’imikino utaha hari amarushanwa menshi bityo akeneye abakinnyi beza kugira ngo ayitwaremo neza.

Yagize ati “Twenda kujya mu mwaka w’imikino urimo shampiyona,igikombe cy’amahoro na Caf Champions League kandi dukeneye kwitegura bihagije niyo mpamvu uyu mukino uraza kudufasha kureba abakinnyi bashya ndetse nabo turi kugerageza.

Mu bakinnyi bashya ikipe ya Rayon Sports irimo kugerageza harimo:Usengimana Faustin ,Niyonkuru Djuma na Ally Niyonzima, mu gihe abashya yaguze hari Rutanga Eric , Gilbert Mugisha, Alhassane Tamboura na Yussuf Habimana.Aba bakinnyi bose bari ku rutonde Karekezi yahagurukanye ku munsi w’ejo taliki ya 07 Kanama 2017.

Abakinnyi 11 Karekezi arabanza mu kibuga:

Umunyezamu: Mutuyimana Evariste

Myugariro: Nzayisenga Jean d’Amour , Rutanga Eric , Mugabo Gabriel , Usengimana Faustin

Abo hagati: Ally Niyonzima, Kwizera Pierrot (C), Nova Bayama, Mugisha Gilbert;

Rutahizamu: Tidiane Koné na Alhassane Tamboula;

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa