skol
fortebet

Karekezi Olivier yavuze ku byo gusinyisha abakinnyi 3 baturutse muri APR FC

Yanditswe: Friday 04, Aug 2017

Sponsored Ad

Umutoza mushya wa Rayon Sports Karekezi Olivier aratangaza ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwiteguye gusinyisha Usengimana Faustin,Mwiseneza Djamal na Habyarimana Innocent nibaramuka bakomeje kuzamura urwego rwabo.
Aba basore bamaze iminsi mu igeregeza muri Rayon Sports nyuma yo kuva muri APR FC kubera kubura igihe gihagije cyo gukina barifuza ko iyi kipe yabaha amasezerano mu gihe umutoza yaba ashimye urwego rwabo.
Mu kiganiro umutoza Karekezi yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’imyitozo (...)

Sponsored Ad

Umutoza mushya wa Rayon Sports Karekezi Olivier aratangaza ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwiteguye gusinyisha Usengimana Faustin,Mwiseneza Djamal na Habyarimana Innocent nibaramuka bakomeje kuzamura urwego rwabo.

Aba basore bamaze iminsi mu igeregeza muri Rayon Sports nyuma yo kuva muri APR FC kubera kubura igihe gihagije cyo gukina barifuza ko iyi kipe yabaha amasezerano mu gihe umutoza yaba ashimye urwego rwabo.

Mu kiganiro umutoza Karekezi yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’imyitozo yok u munsi w’ejo taliki ya 03 Kanama uyu mwaka yavuze ko bataragera ku rwego yifuza gusa bakibagerageza ku buryo bishobotse babaha amasezerano.

Yagize ati “Bizaterwa n’urwego rwiza bazagaragaza,ndizera ko bazasinya nibaramuka bakoze cyane bakazamura urwego rwabo kuko bari bari ku rwego rwo hasi”.

Biravugwa ko muri aba basore 3 umukinnyi ukomeje kwitwara neza ndetse washimwe n’umutoza Karekezi Olivier ari Usengimana Faustin mu gihe abandi 2 bo bagikora cyane ndetse biteguye kujyana n’ikipe ya Rayon Sports muri Tanzania mu rwego rwo gukomeza kwiyereka umutoza Karekezi Olivier.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa