skol
fortebet

Karekezi Olivier yiteguye kugura abandi bakinnyi

Yanditswe: Wednesday 02, Aug 2017

Sponsored Ad

Umutoza Karekezi Olivier aratanagaza ko nubwo abakinnyi ba Rayon Sports ari beza,yiteguye kugura abakinnyi bake mu myanya imwe n’imwe abona ijegajega ndetse ko kuri we yiteguye gukorana na buri umwe mu bakinnyi Rayon Sports.
Ibi uyu mutoza yabitangaje nyuma y’imyitozo yo ku wa mbere taliki ya 31 Nyakanga 2017 aho yemeje ko kimwe mu byatumye yemera akazi ka Rayon Sports ari uko ihorana abakinnyi beza ndetse yiteguye gukorana nabo neza bagahesha ibikombe iyi kipe ikunzwe kurusha izindi mu (...)

Sponsored Ad

Umutoza Karekezi Olivier aratanagaza ko nubwo abakinnyi ba Rayon Sports ari beza,yiteguye kugura abakinnyi bake mu myanya imwe n’imwe abona ijegajega ndetse ko kuri we yiteguye gukorana na buri umwe mu bakinnyi Rayon Sports.


Ibi uyu mutoza yabitangaje nyuma y’imyitozo yo ku wa mbere taliki ya 31 Nyakanga 2017 aho yemeje ko kimwe mu byatumye yemera akazi ka Rayon Sports ari uko ihorana abakinnyi beza ndetse yiteguye gukorana nabo neza bagahesha ibikombe iyi kipe ikunzwe kurusha izindi mu Rwanda.

Yagize ati “Nishimiye uko abakinnyi bakomeje kwitwara kuva nahura nabo.Umwuka ni mwiza mu ikipe gusa tugiye gukomeza kuzamura urwego rwabo tunabafashe kwitegura neza.Ndi hano kubera ko nzi ibyiza ngomba kuzanira ikipe kandi nzi neza ko urwego abakinnyi bacu bariho rwadufasha kwitwara neza,gusa hari imyanya imwe n’imwe tugomba kuzamura niyo mpamvu ndi kuvugana n’ubuyobozi ngo turebe ko twahazana abakinnyi bakomeye.”

Abakinnyi ikipe ya Rayon Sports yamaze kugura ni Rutanga Eric wavuye muri APR FC, Nyandwi Saddam yaguze muri Espoir, Yussuf Habimana wavuye muri Mukura Victory Sports, Niyigena Moise wavuye muri Muhanga na Mugisha Gilbert wavuye muri Pepinieres.

Abakinnyi bongereye amasezerano ni Muhire Kevin, Nova Bayama, Niyonzima Olivier ‘Seif’,François Mugisha, Manzi Thierry na kapiteni Ndayishimiye Eric uzwi nka Bakame mu gihe Bashunga Abouba na Mugheni Fabrice bagomba kwishakira amakipe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa