Karekezi umaze iminsi muri Rayon yerekeje muri APR FC mu igeragezwa
Yanditswe: Friday 16, Dec 2016
Karekezi Jean umaze iminsi akorera igeragezwa muri Rayon Sports kuri ubu yamaze kugera muri APR FC kugerageza amahirwe ngo arebe ko yakwerekeza muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu.
Uyu musore wari umaze iminsi muri Rayon Sports mu igeragezwa, ndetse ahabwa amahirwe arenze amwe n’umutoza Musudi Djuma ngo yerekane icyo ashoboye ariko byagaragaraga ko urwego ruri hasi cyane, kuri ubu we n’umuhagarariye berekeje amaso muri APR FC.
Nk’uko muri iki gitondo umutoza Jimmy Mulisa yabitangarije (...)
Karekezi Jean umaze iminsi akorera igeragezwa muri Rayon Sports kuri ubu yamaze kugera muri APR FC kugerageza amahirwe ngo arebe ko yakwerekeza muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu.
Uyu musore wari umaze iminsi muri Rayon Sports mu igeragezwa, ndetse ahabwa amahirwe arenze amwe n’umutoza Musudi Djuma ngo yerekane icyo ashoboye ariko byagaragaraga ko urwego ruri hasi cyane, kuri ubu we n’umuhagarariye berekeje amaso muri APR FC.
Nk’uko muri iki gitondo umutoza Jimmy Mulisa yabitangarije Umuryango.rw, yavuze ko koko uyu musore ari muri APR FC mu igeragezwa.
Yagize ati "Nk’ukuntu ubivuze n’umukinnyi urimo gukora igeragezwa, ngira ngo uyu munsi niwo wa mbere, dusanze ari umukinnyi mwiza byaba ari byiza kuri APR, uyu munsi ukuntu namubonye, ntago namwitayeho cyane ariko bigaragara ko nta fitness afite, urabona ko abandi bakinnyi muri APR FC, gusa ntiwabona umukinnyi iminota 10 ngo uhite umumenya."
Uyu musore uretse kuba bivugwa ko ari mwigeragezwa muri Rayon Sports, we n’umuhagarariye bagiye batangariza itangazamakuru ko yamaze no kuyisinyira, ngo akaba yarakuriye mu ishuri ryigisha umupira rya St George muri Ethiopia, ndetse ngo akaba yaraciye no muri Azam.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *