skol
fortebet

Karekezi yababajwe n’ikarita itukura yahawe Kwizera Pierrot

Yanditswe: Thursday 14, Sep 2017

Sponsored Ad

Umutoza Karekezi Olivier yatangaje ko yababajwe bikomeye n’ikarita y’umutuka yahawe umwe mu bakinnyi agenderaho Kwizera Pierrot aho yavuze ko ikarita yahawe abona ari iy’ubugoryi ndetse avuga ko hari ibihano abayobozi ba Rayon Sports bateganyije uyu musore yakabihawe. Kwizera Pierrot yasigiye Rayon Sports umukoro ukomeye nyuma yo guhabwa ikarita itukura
Ibi uyu mutoza yabitangarije abanyamakuru nyuma yo gutsindwa n’ikipe ya AS Kigali igitego 1-0 mu mukino wa kabiri w’igikombe cy’Agaciro (...)

Sponsored Ad

Umutoza Karekezi Olivier yatangaje ko yababajwe bikomeye n’ikarita y’umutuka yahawe umwe mu bakinnyi agenderaho Kwizera Pierrot aho yavuze ko ikarita yahawe abona ari iy’ubugoryi ndetse avuga ko hari ibihano abayobozi ba Rayon Sports bateganyije uyu musore yakabihawe.

Kwizera Pierrot yasigiye Rayon Sports umukoro ukomeye nyuma yo guhabwa ikarita itukura

Ibi uyu mutoza yabitangarije abanyamakuru nyuma yo gutsindwa n’ikipe ya AS Kigali igitego 1-0 mu mukino wa kabiri w’igikombe cy’Agaciro Development Fund aho yemeje ko uyu musore Atari akwiye kubikora kubera ubunararibonye afite mu mupira w’amaguru.

Yagize ati “Ikibazo cyabaye n’ikarita itukura Pierrot yahawe kuko igihe uri imbere y’umusifuzi ugakubita umuntu inkokora n’ikarita y’ubugoryi gusa birababaje ku mukinnyi nka Pierrot ufite ubunararibonye kuriya gusa bibaho no hanze bibaho ariko ibyo aribyo byose ni ukugerageza umuntu akamubwira ko nk’umukinnyi nkawe ufite ubunararibonye ndetse watowe nk’umukinnyi mwiza imyaka 2 yikurikiranya atagakwiye kubona ikarita itukura nk’iriya bitagakwiye gusa sinzi niba na komite ya Rayon Sports hari ibihano yateganyije kuko ikarita imeze kuriya hanze barayihanira ndetse hari n’amafaranga bagukata gusa nta kundi byabaye tuzagerageza kubikosora.

Uyu musore yahawe ikarita itukura ku munota wa 46 w’umukino nyuma yo gukubita inkokora umusore Murengezi Rodrigue byatumye Rayon Sports ikina ituzuye biza kurangira itsinzwe igitego ku munota wa 7 w’inyongera cyane ko iminota 90 yarangiye ari 0-0 bakongeraho iminota 9.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa