skol
fortebet

Karekezi yatangaje byinshi kuri Muhire Kevin wanze gukinira Rayon Sports

Yanditswe: Wednesday 11, Oct 2017

Sponsored Ad

Umutoza wa Rayon Sports Karekezi Olivier aratangaza ko umukinnyi Muhire Kevin atumvikanye na Komite ndetse ko kuba yaranze kugaruka mu myitozo byatumye ibibazo bye bidakemurwa bityo azakoresha abakinnyi bahari kandi ntacyo bizahindura ku musaruro w’ikipe. Ku munsi w’ejo nibwo inkuru yabaye kimomo ko umusore Muhire Kevin yahakanye ko ari umukinnyi wa Rayon Sports ndetse ahakana ko atigeze asinyira iyi kipe amasezerano ko ahubwo miliyoni 4 n’ibihumbi 500 yahawe ari inguzanyo ko azayabishyura (...)

Sponsored Ad

Umutoza wa Rayon Sports Karekezi Olivier aratangaza ko umukinnyi Muhire Kevin atumvikanye na Komite ndetse ko kuba yaranze kugaruka mu myitozo byatumye ibibazo bye bidakemurwa bityo azakoresha abakinnyi bahari kandi ntacyo bizahindura ku musaruro w’ikipe.

Ku munsi w’ejo nibwo inkuru yabaye kimomo ko umusore Muhire Kevin yahakanye ko ari umukinnyi wa Rayon Sports ndetse ahakana ko atigeze asinyira iyi kipe amasezerano ko ahubwo miliyoni 4 n’ibihumbi 500 yahawe ari inguzanyo ko azayabishyura mbere yo kujya muri Maroc gusa Karekezi we yavuze ko hari ibyo uyu musore atumvikanye na Komite byatumye yivumbura akareka gukora imyitozo.

Yagize ati “Ikibazo Kevin agifitanye na komite ya Rayon Sports kuko hari ibyo batumvikanye gusa twe ntabwo byadushimishije kuko yari umukinnyi wagombaga kudufasha ariko nagerageje kuganiriza ubuyobozi bumbwira ko hari ibyo yagiye batumvikanye ndetse banamunenga ko yahagaritse gukora imyitozo kandi bifuzaga ko bikemuka agakomeza imyitozo gusa we yahisemo kuyihagarika.Mpora mbwira abakinnyi ko iyo umukinnyi runaka adahari hari undi ugomba kumusimbura kandi ngira ngo twatsinze APR FC adahari nibaza ko ntacyo bizahindura ku musaruro w’ikipe.”

Biravugwa ko uyu musore yaba yarabonye ikipe mu gihugu cya Maroc gusa mu minsi ishize nibwo yari yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri bityo hategerejwe umwanzuro w’ubuyobozi bwa Rayon Sports nubwo we avuga ko Atari umukinnyi wayo ko ahubwo ari uwa Centre ya Gikondo yazamukiyemo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa