skol
fortebet

Karekezi yatangaje ko Mukunzi na Kwizera Pierrot batumviye amabwiriza ye

Yanditswe: Monday 11, Sep 2017

Sponsored Ad

Umutoza Karekezi Olivier yatangaje ko kimwe mu byatumye ikipe ya Rayon Sports igorwa n’umukino wa Police FC ku wa Gatandatu mu mikino y’Agaciro Development Fund,ariko abakinnyi barimo Mukunzi Yannick na Kwizera Pierrot batumviye amabwiriza ye cyane ko bakunze kugonganira ku mupira muri uyu mukino.
Uyu mukino ikipe ya Rayon Sports yatsinze Police FC igitego 1-0,wagaragayemo kutumvikana kw’aba basore babiri aho bakundaga guhurira ku mupira kenshi kandi bagakwiye kuba buri wese afite umwanya (...)

Sponsored Ad

Umutoza Karekezi Olivier yatangaje ko kimwe mu byatumye ikipe ya Rayon Sports igorwa n’umukino wa Police FC ku wa Gatandatu mu mikino y’Agaciro Development Fund,ariko abakinnyi barimo Mukunzi Yannick na Kwizera Pierrot batumviye amabwiriza ye cyane ko bakunze kugonganira ku mupira muri uyu mukino.


Uyu mukino ikipe ya Rayon Sports yatsinze Police FC igitego 1-0,wagaragayemo kutumvikana kw’aba basore babiri aho bakundaga guhurira ku mupira kenshi kandi bagakwiye kuba buri wese afite umwanya we igihe ikipe ifite umupira cyangwa yawutakaje aho Karekezi yabwiye abanyamakuru ko impamvu ari uko Pierrot yamubwiye ko mu gihe Mukunzi Yannick afashe umupira Pierrot agomba kujya gufasha ba rutahizamu ibintu uyu musore atakoze.

Yagize ati “Aba basore ntabwo bumvise amabwiriza nari nabahaye kuko Pierrot hari uko nasanze bamukinisha kuko ni umukinnyi ukunda gutsinda ibitego.Mbere y’umukino nari namubwiye ko mu gihe dufite umupira agomba kujya gufasha ba Shassir imbere naho Yannick agasigara azibira mu kibuga mu gihe twaba dutakaje umupira gusa ntabwo babikurikije niyo mpamvu bagonganaga cyane gusa ku wa mbere dufite imyitozo tuzabikosora.”

Uyu mutoza yatangaje kandi ko ku mukino wa AS Kigali uteganyijwe ku wa Gatatu taliki ya 13 Nzeri uyu mwaka, yizeye ko aba bakinnyi bazaba bamenyereye gukinana ndetse ko ariho bazagaragariza ko bakosoye aya makossa yagaragaye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa