Karekezi yatangaje uko yakiriye ibyo kubura ikibuga cy’imyitozo kwa Rayon sports
Yanditswe: Friday 27, Oct 2017
Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko atigeze ahangayikishwa ni uko Rayon Sports imaze iminsi idafite ikibuga cy’imyitozo ko icyo we yashakaga ari ukubona aho abakinnyi bakorera imyitozo kandi mu minsi ishize ntibigeze basiba gukora. Uyu mutoza witegura Kirehe FC kuri uyu wa Gatandatu,yavuze ko atigeze yinubira kuba batarabonye ikibuga ahubwo yishimiye kuba abakinnyi be barabonye aho bakorera muri iki cyumweru nyuma yo gufungirwa ikibuga cy’imyitozo cyo mu Nzove bari bamaze iminsi (…)
Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko atigeze ahangayikishwa ni uko Rayon Sports imaze iminsi idafite ikibuga cy’imyitozo ko icyo we yashakaga ari ukubona aho abakinnyi bakorera imyitozo kandi mu minsi ishize ntibigeze basiba gukora.
Uyu mutoza witegura Kirehe FC kuri uyu wa Gatandatu,yavuze ko atigeze yinubira kuba batarabonye ikibuga ahubwo yishimiye kuba abakinnyi be barabonye aho bakorera muri iki cyumweru nyuma yo gufungirwa ikibuga cy’imyitozo cyo mu Nzove bari bamaze iminsi bakoreraho.
Yagize ati “Nababwiye ko icy’ingenzi ari uko mbona aho abakinnyi bakorera imyitozo,igihe mbonye aho gukorera imyitozo kuri njye nta kibazo mba mfite kandi twabonye imodoka itwara abakinnyi aho bagiye gukorera imyitozo ndumva nta kibazo gihari twiteguye neza umukino wa Kirehe FC.”
Umutoza Karekezi yashimangiye ko ikipe ye yiteguye neza kandi intego bafite ni ugushaka amanota 3 kuri uyu wa Gatandatu dore ko baherutse gutsindwa n’ikipe ya Bugesera muri Weekend ishize.
Uko imikino iteganyijwe muri iki cyumweru:
Kuwa Gatanu
Kiyovu SC vs APR FC (Mumena)
Kuwa Gatandatu
Rayon Sports vs Kirehe FC (Stade de Kigali)
Mukura VS vs Amagaju FC (Stade Huye)
Marines FC vs Espoir FC (Stade Umuganda)
Sunrise FC vs Etincelles FC (Nyagatare)
Ku Cyumweru
AS Kigali vs Gicumbi FC (Stade de Kigali)
Musanze FC vs Police FC (Stade Ubworoherane)
Miroplast FC vs Bugesera FC (Mironko Stadium)


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *