skol
fortebet

Karim Benzema wagaragaje ubuhezanguni bw’uruhu ashobora kwamburwa ubwenegihugu bw’u Bufaransa

author-image

Yanditswe na: Joseph Iradukunda
Kuwa: Friday 20, Oct 2023

Karim Benzema wagaragaje ubuhezanguni bw'uruhu ashobora kwamburwa ubwenegihugu bw'u Bufaransa

Sponsored Ad

skol

Karim Benzema nyuma yo kugaragaza ko ashyigikiye Abanye- Palestine mu ntambara ya Hamas na Israel, u Bufaransa bwamwikomye bigera ubwo byanavuzwe ko yakwamburwa ubwenegihugu.

Ubusanzwe Karim Benzema ni Umunya-Algeria ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa. Birumvikana ko Benzema ari umwarabu udashyigikiye ibyo ingabo za Israel ziri gukorera Abarabu bo muri Palestine.

Kuva intambara yakwaduka hagati y’umutwe wa Hamas na Israel hari bamwe mu bakinnyi bagaragaje uruhande bashyigikiye ndetse banagaragaza akarengane kari gukorerwa bamwe mu baturage baho.

Urugero rwa hafi ni Mesut Özil nawe uherutse kugaragaza akarengane abana bo muri Palestine bari guhura nako.

Karim Benzema, yifashishije urubuga rwa X yagaragaje ko ari ku ruhande rwa Palestine. Ndetse yakomeje kwihanganisha abaturage bayo bari kubura ababo mu ntambara.

Karim Benzema yagize Ati “Amasengesho yacu yose ubu ari kumwe n’abaturage bari muri Gaza bari kugabwaho ibisasu bitari kurobanura abana cyangwa abagore.”

Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu mu Bufaransa Gérald Dramanin, niwe wahise abona ubutumwa bwa Benzema, avuga ko uyu mukinnyi afitanye isano n’umuryango w’abahezanguni b’Aba-Islam ’Muslim Brotherhood’.

Senateri Valérie Boyer yahise abyubakiraho maze atanga ubutumwa bwe ku rubuga rwa X agira ati “Niba ibyavuzwe na Minisitiri ari byo, Benzema agomba kwamburwa ubwenegihugu ndetse n’imidari yose yatwaranye n’ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa.”

Intambara hagati ya Hamas na Israel yubuye kuva tariki ya 7 Ukwakira 2023 nyuma y’uko umutwe wa Hamas ugabye igitero gitunguranye kigahitana abaturage ba Israel. Ni ibintu byarakaje Israel na yo itangiza ibindi bitero simusiga mu mujyi wa Gaza.

Abanye-Palestine bamaze kugwa muri iyi ntambara barenga 3785 mu gihe Israel imaze gutakaza abandi barenga 1400.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa