skol
fortebet

Karim Benzema yahishuye inzozi afite nyuma yo kwegukana igikombe mu ikipe y’Ubufaransa

Yanditswe: Monday 11, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Karim Benzema wategereje imyaka irenga itanu kugira ngo yongere ahamagarwe mu ikipe y’igihugu y’Ubufaransa yatangaje ko yifuza kwegukana n’igikombe cy’isi mu mwaka utaha kizabera muri Qatar.

Sponsored Ad

Uyu rutahizamu wa Real Madrid yaraye atwaye igikombe cye cya mbere hamwe na Les Bleus ariko yavuze ko bitarangiye ahubwo inzozi ze ari ukwegukana n’igikombe cy’isi.

Benzema yafashije Ubufaransa gutwara UEFA Nations League,aho yatsinze igitego haba muri kimwe cya kabiri ndetse no ku mukino wa nyuma wo ku cyumweru, ariko bitandukanye na bagenzi be bakomeye barimo Antoine Griezmann na Kylian Mbappe, ntabwo yari mu ikipe yatwaye igikombe cy’isi 2018.

Yakinnye irushanwa rye rya kabiri mu Bufaransa, nyuma y’imyaka irenga itanu ashyizwe hanze y’ikipe y’igihugu.Benzema w’imyaka 33 akomeje kwerekana ko ari mu bihe byiza cyane atigeze agira mu gihe cyose yamaze mu mupira w’amaguru.

Benzema akimara gutwara iki gikombe yagize ati: "Tugiye kwishimira iki gikombe hanyuma tujye gushaka igikombe cy’isi (umwaka utaha)".

Benzema yatsindiye igitego cyiza cyane Ubufaransa ku munota wa 66 nyuma y’aho ku munota wa 64,Espagne bahuye ku mukino wa nyuma wa UEFA Nations League yari yafunguye amazamu.

Ubufaransa bwokejwe igitutu n’ikipe ya Espagne yari ihagaze neza mu guhererekanya umupira ariko ntibwacitse intege kuko Benzema na Mbappe batsinze ibitego byiza cyane bibuhesha iki gikombe cyakinwaga ku nshuro ya 2.

Umutoza Didier Deschamps yavuze ko uruhare rwa Benzema muri iyi kipe rurenze cyane ibitego ari gutsinda.

Deschamps ati: "Karim ni umukinnyi w’ingenzi, yabigaragaje mu mikino ibiri ishize."

"Ari mu murongo mwiza nkuko abikora mu ikipe ye. Ameze neza cyane kurusha uko yari ameze mbere, kandi arakuze bihagije. Afite umujinya wo gutsinda kandi yumvikana neza n’abandi bakinnyi."

Deschamps yizeye neza ko Benzema azayobora ubusatirizi bw’Ubufaransa mu mikino ya nyuma y’igikombe cyisi kizabera muri Qatar umwaka utaha.

Nyuma yuko Les Bleus yirinze gutsindwa ku nshuro ya karindwi uyu mwakaariko yabanje kwinjizwa igitego,Deschamps yagize ati: "Ni umukinnyi [Benzema] w’ingenzi mu bihe biri imbere. Usibye impano ye igaragara, afite ubushake bwo guhatana n’imbaraga mu mutwe kandi bifite akamaro kanini ku mukinnyi ukina ku rwego rwo hejuru". .

Benzema yagize ati "Nishimira cyane akazi kanjye kuva kera. Kugaruka muri iyi kipe no gutsinda biranshimisha, yego."Iki gikombe kimpaye icyifuzo gikomeye cy’ejo hazaza hamwe n’iyi kipe. Kubera ko iyi kipe ifite amahirwe menshi."

Benzema, ubu amaze gutsinda ibitego bitandatu mu Bufaransa kuva yagaruka. Antoine Griezmann niwe mukinnyi w’Ubufaransa banganya ibitego gusa.

Ubufaransa bukeneye intsinzi imwe yaba Kazakhstan iwayo cyangwa hanze bwasuye Finlande mu kwezi gutaha kugira ngo bujye mu gikombe cyisi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa