Karim Benzema yasezeye mu ikipe y’Ubufaransa nyuma yo kwirukanwa muri Qatar
Yanditswe: Monday 19, Dec 2022
Rutahizamu Karim Benzema yatangaje ko yasezeye mu ikipe y’Igihugu y’Ubufaransa yaraye itsindiwe ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi cyaberaga muri Qatar.
Uyu rutahizamu wari wahamagawe mu gikombe cy’isi akaza kuvunika kigitangira,yavuze ko yakoreye Ubufransa ibishoboka byose bityo abusezeyemo.
Abinyujije ku mbuga nkoranyabaga ze yagize ati "Nakoresheje imbaraga n’amakosa kugira ngo ngere aho ndi kandi ubu ntewe ishema nabyo!Nanditse amateka yanjye ariko ayacu yarangiye."
Nubwo atigeze (…)

Nubwo atigeze avuga yeruye ko asezeye ariko yavuze ibi yambaye umwenda w’Ubufaransa ndetse byanavugwa cyane ko umutoza Deschamps yamwirukanye mu ikipe nyamara we abona ko yari gukira vuba agakina imikino guhera muri 1/16.
Byavuzwe ko Benzema yari gukina umukino wa nyuma ariko uyu mukinnyi yarabyanze ndetse yandika ku mbuga ze ati "Ntibinshishikaje."
Uyu mukinnyi wegukanye Ballon d’Or y’uyu mwaka,ntiyishimiye uko Ubufaransa bwamufashe akimara kuvunika ariyo mpamvu akize yanze kugaruka.
Benzema yakiniye Ubufaransa imikino 97 atsinda ibitego 37 ndetse ku myaka 35 byari byitezwe ko akomeza kuyifasha ariko batandukanye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *