skol
fortebet

Karim Benzema yumvikanye asaba Ferland Mendy kudahereza umupira mugenzi wabo bakinana

Yanditswe: Thursday 29, Oct 2020

Sponsored Ad

Rutahizamu Karim Benzema uri mu bayoboye Real Madrid muri iyi minsi yagaragaye abuza myugariro Ferland Mendy kudahereza umupira Vinicius Jr bakinana kubera ukuntu yapfushaga ubusa imipira yose yahabwaga ku mukino wa Champions League baheruka kunganyamo na Borussia Monchengladbach.

Sponsored Ad

Uyu rutahizamu uri muri ba kapiteni w’ikipe,yababajwe cyane n’imikinire ya Viniciue Jr uzwiho gupfusha ubusa imipira ahawe,bituma asaba Mendy kutamuhereza umupira.

Real Madrid yatangiye nabi muri UEFA Champions League y’uyu mwaka,kuko ifite inota rimwe mu mikino 2 imaze gukina,irimo uwo yatsindiwe mu rugo na Shakhtar Donetsk ibitego 3-2.

Icyababaje cyane Karim Benzema nuko Borussia Monchengladbach yari yabatsinze igitego 1-0 mu gice cya mbere ibifashijwemo na Marcus Thuram ariko uyu rutahizamu w’umunya Brazil agakomeza gutakaza imipira uko yishakiye ntakinane na bagenzi be.

Benzema yabwiye Mendy ati “Ntiwongere kumuhereza umupira muvandimwe….Ahanganye natwe.”

Real Madrid yabonye inota rimwe kuwa Kabiri bigoranye kuko nyuma yo gutsindwa ibitego 2-0 na Borussia Monchengladbach,yishyuye icya mbere ku munota wa 87 icya kabiri icyishyura ku munota w 91.

Ibinyamakuru by’I Burayi byavuze ko uyu Benzema yabwiye Mendy kutongera guhereza Vinicius Jr ubwo barimo kugaruka mu kibuga bavuye mu kiruhuko.

Ubu butumwa bwa Benzema bwakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga ariko uyu Benzema abibonye yaciriye abantu umugani wo mu Cyarabu uvuga ngo “Imbwa ziramoka ariko imodoka zigahita.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa