skol
fortebet

Katauti yatangaje igihe yumva azabera umutoza mukuru

Yanditswe: Monday 31, Jul 2017

Sponsored Ad

Ndikumana Hamad uzwi nka Katauti umutoza wungirije Karekezi Olivier muri Rayon Sports aratangaza ko nyuma y’imyaka 3 yifuza kuzaba ari umutoza mukuru mu ikipe runaka.
Katauti watangiye gukina umupira mu mwaka wa 1998 ndetse akaba afatwa nk’umwe muri ba myugariro bakomeye babayeho mu Rwanda, yatangiye gutoza mu mwaka w’imikino ushize aho yahereye mu ikipe ya Musanze FC yungirije Habimana Sosthene none ubu akaba agiye gukomeza uyu mwuga mu ikipe ya Rayon Sports aho azaba yungirije Karekezi mu (...)

Sponsored Ad

Ndikumana Hamad uzwi nka Katauti umutoza wungirije Karekezi Olivier muri Rayon Sports aratangaza ko nyuma y’imyaka 3 yifuza kuzaba ari umutoza mukuru mu ikipe runaka.

Katauti watangiye gukina umupira mu mwaka wa 1998 ndetse akaba afatwa nk’umwe muri ba myugariro bakomeye babayeho mu Rwanda, yatangiye gutoza mu mwaka w’imikino ushize aho yahereye mu ikipe ya Musanze FC yungirije Habimana Sosthene none ubu akaba agiye gukomeza uyu mwuga mu ikipe ya Rayon Sports aho azaba yungirije Karekezi mu myaka 2 iri imbere.

Ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru Ndikumana Hamad yavuze ko agiye gukora nk’umutoza wungirije imyaka 3 iri imbere aho nirangira azatangira gushaka aho yaba umutoza mukuru.

Yagize ati ’’Ndifuza gukora byinshi mu rugendo rw’ubutoza. Mbaye umutoza naravuze nti bya bindi nashakaga biraje noneho ngomba kugerageza nkabigeraho . Byaranshimishije kuko nta muntu bidashimisha iyo abonye amahirwe yo gutoza Rayon Sports. Biduhiriye iyi myaka ibiri twayirangiza neza nk’uko tubyifuza ndetse kuri njye nzahita mpagarika njye gushaka ikipe nabera umutoza mukuru.Ibaye ari ikipe ntoya nka Gicumbi FC,Pepiniere n’izindi byaba ari byiza.”

Ndikumana Hamad yavutse ku itariki ya 05 Ukwakira 1978 i Kigali akinira Rayon Sports muri shampiyona ya 1998/1999, yerekeza ku mugabane w’u Burayi kuva mu 2000 kugeza muri 2011 mu makipe ya RSC Anderlecht, KAA Gent, KV Turnhout zo mu Bubiligi na POP Kinyras Peyias FC, Nea Salamina, Anorthosis Famagusta FC, AEL Limassol muri Cypres n’izindi.

Ibitekerezo

  • Ariko kuki wisuzugura. Kuki se utagumana n’iyi muri kumwe? Ubwo urumva hari uwaguha akazi nawe nta kizeer wifitemo? Vuga ko ahubwo wazajya gushaka amahugurwa udafite.

    sha najyaga byumva arko ndabyemeye rwose urumugabo wicyisha bugufi kandi nibyiza cyane uhera hasi ukagenda uzamuka @Maso we nago uru kwisuzugura ahubwo umuntu wu Mugabo nikuriya abigenza kandi wibuke ko na Mugenzi we bafatanyije yabanje gutoza abana.
    So Mr. katawuti courage kbsa gusa ugire kwizera wirinde amabi aba muri football nyarwanda.ibindi imana izabigufashamwo
    kandi imana igiye kuzamura imibereho yawe gusa nuzongere guhubukira ibyo ubonye byose kuko burabukwe wakoze byaratubabaje nkabakunzi bawe.

    Katauti yaje mu rwanda gukinira rayon avuye i burundi,arinaho yavukiye,akanahakurira

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa