Katauti yatangaje impamvu yatumye Bakame atsindwa igitego kidafatika
Yanditswe: Monday 02, Oct 2017
Umutoza wungirije mu ikipe ya Rayon Sports FC yatangarije abanyamakuru ko kuba umunyezamu Ndayishimiye Eric uzwi nka Bakame yatsinzwe igitego kidafututse ari uko yamaze igihe atinza umupira bigatuma agenda awuvamo burundu.
Ubwo umukino wari urangiye,uyu mutoza yavuze ko kuba Bakame yamaze igihe atinza umupira byamwishe mu mutwe bigatuma atabasha gufata umupira wari woroshye watewe na Iradukunda Eric uzwi nka Radu bikarangira ubaye igitego.
Yagize ati “Gutakaza iminota kuri we byatumye (…)
Umutoza wungirije mu ikipe ya Rayon Sports FC yatangarije abanyamakuru ko kuba umunyezamu Ndayishimiye Eric uzwi nka Bakame yatsinzwe igitego kidafututse ari uko yamaze igihe atinza umupira bigatuma agenda awuvamo burundu.
Ubwo umukino wari urangiye,uyu mutoza yavuze ko kuba Bakame yamaze igihe atinza umupira byamwishe mu mutwe bigatuma atabasha gufata umupira wari woroshye watewe na Iradukunda Eric uzwi nka Radu bikarangira ubaye igitego.
Yagize ati “Gutakaza iminota kuri we byatumye ava mu mukino kuko yari amaze iminota igera kuri 20 nta mupira ukomeye ugera ku izamu rye bivuze ko yari ahantu hamwe gusa umupira ufite ibyawo kuko njye nkunda kubwira abakinnyi ko iyo umupira uwusuzuguye nawo ugusuzuguza niyo mpamvu biriya byabaye.”
Bakame yatsinzwe igitego ku munota wa 88 ku mupira wari woroshye yashatse gufata ukamucika ukerekeza mu izamu byatumye Rayon Sports na AS Kigali zinganya 1-1 ku mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *