skol
fortebet

Kayonza:Umugore n’umugabo bananiwe kumvikana uko bagabana amafaranga bagurisha inka yabo umwe ayica umutwe

Yanditswe: Monday 24, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo w’imyaka 32 wo mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Rwinkwavu, yatawe muri yombi nyuma yaho we n’umugore we bananiwe kumvikana uko bagurisha ikimasa cyari gicutse ku nka bahawe muri Girinka, akagira umujinya akagitema gihita gipfa.

Sponsored Ad

Ibi byabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 23 Mutarama 2022 mu Mudugudu wa Brigade mu Kagari ka Nkondo mu Murenge wa Rwinkwavu.

Amakuru ava mu baturage avuga ko uyu muryango wahawe inka muri gahunda ya Girinka kugira ngo witeze imbere, inka yaje kubyara ikimasa ntibakwitura ahubwo bahitamo kukigurisha ibihumbi 170 Frw.

Nyuma yo kutumvikana uburyo aya mafaranga bayagabana hakaboneka utwara menshi n’undi utwara make, ngo bashyamiranye cyane birangira umugabo agize umujinya ahita atema umutwe wa cya kimasa kugira ngo bagihombe bose.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwinkwavu, Murekezi Claude, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko ibi byabaye ndetse uyu mugabo yahise atabwa muri yombi.

Ati "Byabaye ejo, uwo mugabo atema ikimasa kuko atumvikanye n’umugore we uburyo bakigurisha bakagabana amafaranga, yahise agira umujinya aragitema arakica, gusa yari ataritura kuko ikimasa yishe gikomoka ku nka bahawe muri gahunda ya Girinka, twahise tumufata rero tumushyikiriza RIB."

Gitifu Murekezi yavuze ko amafaranga bananiwe kumvikana uburyo bagabana ari ibihumbi 170 Frw, avuga ko uru rugo rwari rusanzwe rukunze kugaragaramo amakimbirane ashingiye ku kutumvikana ku byemezo bimwe na bimwe.

Mu butumwa uyu muyobozi yatanze, yasabye abaturage kwirinda amakimbirane yo mu miryango n’ibindi bibazo bishobora gutuma bicana cyangwa bakica amatungo yabo.

Ati "Ababana bakwiriye kumvikana bakumva ko gahunda za Leta ziba zarabagenewe nka girinka zigamije kubateza imbere, aho kubateza ibibazo by’amakimbirane, ikindi bakwiriye kumenya ko uwahawe inka mu gihe ataritura adakwiriye kuyigurisha cyangwa gutekereza ibindi bihabanye nicyo yayiherewe."

Kuri ubu uyu mugabo afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Rwinkwavu mu gihe hagikorwa iperereza ku byaha ashinjwa n’umugore we birimo no gutema iyo nka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa