Kazungu Claver wakoraga ikiganiro cy’imikino kuri Radio 10 yasezeye
Yanditswe: Thursday 14, Nov 2024

Umunyamakuru w’imikino Kazungu Claver yamaze gutangariza iki kinyamakuru ko atazakomzanya na cyo nyuma y’imyaka ine amaze agikorera by’umwihariko mu kiganiro ‘Urukiko rw’Imikino’.
Kuri uyu wa Kane, tariki ya 15 Ugushyingo 2024, ni bwo Kazungu yanyujije ubutumwa bwe ku mbuga nkoranyambaga ze atangaza ko kubera impamvu ze bwite yasezeye.
Ati “Nyuma y’imyaka ine hafi n’igice nkorera Radio na TV 10, mbikuye ku mutima nshimiye ikigo, abo twakoranye bose, abankurikira umunsi ku wundi nzi n’abo ntazi. Ku mpamvu zanjye bwite, nkaba nafashe icyemezo cyo gusezera ku kazi. Uwo nakoshereje cyangwa nabangamiye ntabizi ambabarire.”
Kazungu ari mu banyamakuru bazamuye ikiganiro cy’imikino kuri Radio/TV10 ndetse bakanakivugurura kikitwa ‘Urukiko’, afatanyije n’abarimo Sam Karenzi, Horaho Axel, Bruno Taifa na Mucyo Antha.
Icyo gihe kandi uyu munyamakuru wari uvuye kuri City Radio, we na bagenzi be batangiye kumvikana binyuze no ku murongo wa YouTube, ibitari bisazweho ku bo basimbuye.
Igihe cyarageze abo batangiranye bose baragenda, nyuma yo kumuganiriza yemera gushakira abandi bagikomezanya, ariko igihe cyageze ahitamo guhagarika akazi.
Kugeza ubu ‘Urukiko’ kigiye gusigara gikorwa na Hitimana Claude akatanyije na Antha kugeza ubu uri hanze y’u Rwanda, bakunganirwa na Kanyamahanga Jean Claude ‘Kanyizo’.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *