Kenya: Umusore wakinaga Marathon yaguye hasi apfa asoje irushanwa
Yanditswe: Monday 26, Feb 2024

Ku wa Gatandatu tariki 24 Gashyantare 2024,Umunya Kenya witwa Charles Kipsang Kipkorir, wari mu marushanwa yo kwiruka muri Cameroon yaguye igihumure ahita apfa.
Amakuru avuga ko nyakwigendera Kipsang w’imyaka 32 yapfuye ubwo yari ashoje kwiruka mu marushanwa yaberaga muri Cameroon azwi nka Mount Cameroon Race of Hope.
Ibitangazamakuru bivuga ko yajyanywe mu bitaro by’akarere ka Buea ariko abaganga baho ntibashoboye gukiza uyu mukinnyi w’imyaka 32.
Bivugwa ko Kipsang yarwaye mbere gato yo kurenga umurongo, asoza ku mwanya wa 16 muri Stade Molyko. Byari ku nshuro ya kane yitabira amarushanwa y’ibirometero 42 aho yahatanye mu cyiciro cy’abagabo babigize umwuga.
Guverineri w’aka karere, Bernard Okalai Bilia, ngo yabwiye abanyamakuru ko Kipsang ashobora kuba yari arwaye umutima.
Ikinyamakuru Kenya Times cyatangaje ko iri rushanwa - ryitabiriwe n’abantu 600 bahatanye- ryakiniwe ahantu habi,ku butumburuke bwa metero zirenga ibihumbi bine hejuru y’inyanja.
Iri siganwa ngarukamwaka ryo muri Kameruni muri iyi weekend ryitabiriwe n’abakinnyi 600 baturutse mu bihugu byinshi bya Afurika harimo Congo, Etiyopiya, Tanzaniya, Tchad, Kameruni na Maroc. Abakinnyi 19 bakomoka muri Kenya bari bitabiriye.
Uyu musore apfuye nyuma y’ibyumweru bibiri uwitwa Kelvin Kiptum., wari waregukanye umudari wa zahabu mugusiganwa ku maguru yitabye Imana azize Impanuka y’imodoka.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *