Kenya: Umutoza ushinjwa gusambanya abana b’abahungu yaciriwe urwa Pirato
Yanditswe: Saturday 09, Nov 2024

Urukiko rwo muri Kenya rwahanishije igifungo cya burundu umutoza w’ikipe y’abana bato, wari ukurikiranweho gushora abana yatozaga umupira w’amaguru mu bikorwa by’urukozasoni birimo ubusambanyi n’ibindi.
Ubushinjacyaha bwemeza ko uyu mugabo ’Muriithi Mbauni Patrick’ w’imyaka 29 ukekwaho ibi byaha, ahamwa n’icyaha cyo gusambanya abana bato b’abahungu, bikaba kandi bifitanye isano no kuba ari we wabatozaga ndetse banakina mu ikipe ye.
Hari amakuru avuga ko ibi byaha ashinjwa yabikoze hagati ya 2022 na 2023, mu gace ka Mwembe Tayari ko muri Malindi.
Mu byaha ashinjwa kandi harimo kuba atunze amashusho y’urukozasoni y’umwana w’imyaka 11, ndetse no gucuruza abantu kugira ngo bakoreshwe imibonano mpuzabitsina.
Kubera imiterere y’ibyaha ashinjwa kuba yarakoze, yasabiwe igifungo cya burundu by’umwihariko, cyangwa se akishyura miliyoni 90 z’Amashilingi hiyongereyeho no gufungwa imyaka 110.
Biravugwa ko uyu mutoza ashinjwa kuba yarasambanyije abana b’abahungu babiri hanyuma ibyabaye akanabibika muri telefone ye. Gusa ibi yaje kubihakana avuga abana ari bo bafashe amashusho, kuko yabaga yabasigiye telefone mu rugo rwe.
Byahishuwe ko na nyuma yaje no gukoresha amayeri yizeza abana n’imiryango yabo ko azajya abafasha kubona amahirwe atandukanye, mu rwego rwo kujya abakoresha ibikorwa by’ubusambanyi hatagize ubimenya.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *