Kepa Arrizabalaga yatangaje impamvu yasuzuguye umutoza we Sarri akanga kuva mu kibuga amusimbuje
Yanditswe: Monday 25, Feb 2019
Umunyezamu wa Chelsea FC,Kepa Arrizabalaga waraye akoze agashya akanga kuva mu kibuga asimbujwe n’umutoza we Maurizo Sarri,yatangaje ko yabikoze atagamije kumusuzugura ahubwo habayeho kutumvikana neza kuko bagize ngo yavunitse kandi bwari uburyo bwo gutinza umukino.
Uyu munyezamu watutswe na benshi kubera gusugura umutoza we Sarri ubwo yari amusimbuje habura iminota mike ngo iminota 120 y’umukino irangire hitabazwe penaliti mu mukino wa nyuma w’igikombe cya Carabao Cup,yavuze ko atigeze agambirira gusuzugura uyu mutoza we ahubwo yashakaga kumubwira ko atavunitse akiri muzima.
Yagize ati “Navuga ko habayeho kutumvikana.Ntabwo nashatse gusuzugura umutoza ahubwo yagize ngo navunitse kubera ko abaganga baje kumvura inshuro 2 zose.Nyuma yo kumvura,abaganga basobanuriye umutoza ko nta kibazo nari mfite ndetse nashoboraga gukomeza gukina.Wari umukino wihutaga cyane,nagerageje kuryama kugira ngo umukino uhagarare.”
Kepa yanze kuva mu kibuga ubwo yasimbuzwaga Willy Caballero ufite ubuhanga bwo gukuramo penaliti,bituma benshi bacika ururondogoro.
Kepa yakuyemo penaliti imwe ya Leroy Sane mu mukino wa nyuma wa Carabao Cup Chelsea yaraye itsinzwemo na Manchester City kuri penaliti 4-3,ibatwara igikombe.
Sarri wagaragaye afite uburakari bwinshi ndetse ashaka gusohoka ku kibuga,ahita agaruka yavuze ko atumvikanye neza n’umunyezamu we kuko yari aziko yavunitse.
Sarri yavuze ko Kepa atazafatirwa ibihano

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *