skol
fortebet

Kepa wazanwe nk’umutabazi yahemukiye Chelsea itwarwa igikombe na Liverpool

Yanditswe: Sunday 27, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Kuri iki cyumweru, Liverpool yatsinze Chelsea kuri penaliti 11-10 mu mukino wa nyuma w’igikombe cya Carabao Cup wabereye I Wembley, nyuma y’aho iminota 120 irangiye ari 0-0 ku mpande zombi.
Muri uyu mukino waranzwe no kwangwa ku ibitego byinshi nyuma yo gusuzuma ikoranabuhanga rya VAR, no kurarira,Liverpool yatashye yishimye yegukana iki gikombe cyari cyarigaruriwe na Manchester City.
Ikipe ya Liverpool yatsinze penaliti 11 zose ariko umunyezamu wa Chelsea, Kepa Arrizabalaga, waje asimbuye (...)

Sponsored Ad

Kuri iki cyumweru, Liverpool yatsinze Chelsea kuri penaliti 11-10 mu mukino wa nyuma w’igikombe cya Carabao Cup wabereye I Wembley, nyuma y’aho iminota 120 irangiye ari 0-0 ku mpande zombi.

Muri uyu mukino waranzwe no kwangwa ku ibitego byinshi nyuma yo gusuzuma ikoranabuhanga rya VAR, no kurarira,Liverpool yatashye yishimye yegukana iki gikombe cyari cyarigaruriwe na Manchester City.

Ikipe ya Liverpool yatsinze penaliti 11 zose ariko umunyezamu wa Chelsea, Kepa Arrizabalaga, waje asimbuye ku munota wa nyuma kubera ubuhanga azwiho bwo gukuramo penaliti,yayitengushye ntiyakuramo n’imwe ndetse ahusha iyatanze igikombe.

Liverpool yaterewe na James Milner, Fabinho, Virgil van Dijk, Trent Alexander-Arnold, Mo Salah, Diogo Jota, Divock Origi, Andy Robertson, Harvey Elliott na Ibrahimia Konate n’umunyezamu Caoimhin Kelleher bose binjije penaliti.

Chelsea yaterewe penaliti na Marcos Alonso, Romelu Lukaku, Kai Havertz, Reece James, Jorginho, Toni Rudiger, N’Golo Kante, Timo Werner, Thiago Silva na Trevoh Chalobah mu gihe Kepa ariwe wayitabye mu nama.

Liverpool yatwaye iki gikombe yaherukaga kwegukana muri 2012 ubwo yari mu bihe bibi cyane.

Ikipe ya Liverpool yabonye igitego mu gice cya kabiri cya Joel Matip cyanzwe nyuma yo gusuzuma VAR bagasanga Virgil van Dijk yaraririye mu gihe Chelsea yinjije ibitego bitatu byanzwe kubera kurarira.

Ikipe ya Reds yakoze agahigo ko kuba ikipe itwaye igikombe cya League cup [Carabao Cup]inshuro nyinshi kuko uyu munsi yatwaye icya 9,iza imbere ya Manchester City,iyikurikiye.

Klopp niwe mutoza wa mbere w’Umudage wegukanye iki gikombe nyuma yo gusogongera ku ntsinzi ya Wembley cyane ko yahatsindiwe inshuro ebyiri ziheruka.

Ikipe ya Liverpool ikomeje kwiyongerera amahirwe yo kwegukana ibikombe 4 byose irimo uyu mwaka,nyuma yo kuziba icyuho k’uyo boye Premier League, Manchester City ibarusha amanota atandatu nyamara bizigamiye umukino.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa