Kepler Volleyball Club na Police Women Volleyball Club zatwaye Igikombe cyo Kwibohora.
Yanditswe: Monday 29, Jul 2024
Irushanwa ryo kwizihiza imyaka 30 u Rwanda rumaze rwibohoye ikipe ya Police WVC mu bagore na Kepler VC mu bagabo nizo ze gukanye ibikombe.
Ni imikino yatangiye Ku wa Gatanu tariki 26 Nyakanga 2024 ibera muri Petit Stade yari yongeye gufungurwa nyuma y’imyaka isaga ibiri itunganywa.
Amakipe ane yabaye aya mbere mu bagabo ndetse no mu bagore yahataniraga igikombe cyakinwaga ku nshuro ya kabiri.
Nyuma y’imikino ya ½ cy’irangiza yabaye iminsi yabanje, ku Cyumweru ikipe ya Police WVC (…)
Irushanwa ryo kwizihiza imyaka 30 u Rwanda rumaze rwibohoye ikipe ya Police WVC mu bagore na Kepler VC mu bagabo nizo ze gukanye ibikombe.
Ni imikino yatangiye Ku wa Gatanu tariki 26 Nyakanga 2024 ibera muri Petit Stade yari yongeye gufungurwa nyuma y’imyaka isaga ibiri itunganywa.
Amakipe ane yabaye aya mbere mu bagabo ndetse no mu bagore yahataniraga igikombe cyakinwaga ku nshuro ya kabiri.
Nyuma y’imikino ya ½ cy’irangiza yabaye iminsi yabanje, ku Cyumweru ikipe ya Police WVC yisubije iki gikombe nyuma yo kongera gutsinda APR WVC Seti 3-1 (27-25, 25-13, 16-25, 25-20).
Mu wundi mukino, ikipe ya Kepler yari yasezereye REG yaje gutwara igikombe itsize. Police Vc Seti 3-1 (25-18, 20-25, 25-20, 25-18).
Mu mikino yo guhatanira umwanya wa gatatu, ikipe ya APR VC mu bagabo yatsinze REG seti 3-0, byatumye iba iya nyuma iva mu irushanwa nta seti n’imwe itsinze, mu gihe Rwanda Revenue Authority na yo biyoroheye yatsinze Ruhango Seti 3-0.
Uretse amakipe yaje mu myanya ya mbere yahawe ibihembo, hanashimiwe ibigo bya Kepler na East African University kubera uruhare rwabyo mu guteza imbere umukino wa Volleyball.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *